Isi ituwe na Miliyari umunani. Muri aba harimo abakundana (couples) ibihumbi byinshi, harimo kandi inkundo utabara. Rero niba ufite umukunzi ubwo nawe ubarizwa muri iyo mibare.
Gukundana ni ibintu byahozeho kandi bizanahoraho igihe cyose umuntu azaba agituye mu isi, urukundo ni uruzabana n’abantu.
Gusa hari inkundo zihariye mu bantu bamwe na bamwe bigatuma basiga amateka avugwa igihe kirekire n’ubwo amwe n’amwe akemangwa bitewe n’uko hari abatayemeranyaho cyangwa se ari ibitekerezo.
Reka turebe inkundo zasize amateka mu mitwe y’abantu bitewe n’ibyabaye hagati y’abakundanaga cyangwa se ibyo bakoze hagati yabo n’ubu tukaba tubishyira mu ndirimbo, ibisigo n’ibindi byinshi.
Miss Elsa na Prince Kid ku bw’igikundiro cy’abafana, bashobora kuzinjizwa mu banyaduhigo mu bijyanye n'urukundo muri Afrika no ku Isi. Bashobora kandi kuzabera urugero rwiz abandi cyane cyane mu bakundana bitewe n’inkuru yabo nibasha gusesengurwa neza.
Iyi uraranganyije amaso kuva urukundo rw'aba rwatangira kumenyekana, hagiye havugwa byinshi, abantu benshi babikomozaho bavuga ko babaye bakundana, byaba ari urukundo rwa nyarwo koko.
Ahanini babishingiraga ku kuba barahuriye mu irushanwa rimwe, umwe ari umukoresha w’undi, gusa uko yisanzuraga kuri we akaba ari na ko yisanzuraga ku bandi nubwo bo atabakundaga.
Byahawe intera ndetse bitizwa umurindi ubwo Prince Kid yafugwaga, abakamukijije baramutererana hasigara n’ubundi Miss Elsa waje kunyura mu rugendo rugoye kugeza n’aho afungwa.
Bivugwa ko Miss Elsa yafunzwe inshuro ebyiri harimo iya mbere yafungiwe kuri sitasiyo ari kumwe n’abandi, bagasabwa gutanga telefone ariko we akayimana ndetse ntihagire n’amakuru atanga.
Byagaragaye kandi ko yarwaniye ishyaka Prince Kid kugeza ku munsi wa nyuma ubwo Kid yari mu gihome nyamara we ari kurwana no kugira ngo aba Miss bagenzi be bavuge ukuri ari na ko babisinyira.
Miss Elsa na Kid
Amakuru avuga ko yabonye bacye ndetse bikavugwa ko kugira ngo abone benshi yaba yarakoresheje impapuro mpimbano ari nabyo byatumye ajya muri kasho ndetse araburana, ariko nyuma aza kuba umwere arataha, bivuze ko nta mpapuro mpimbano yigeze akoresha.
Nubwo yabaye umwere, Miss Elsa yakomeje kurwanira ishyaka Prince Kid wamaze kuba umugabo we mu mategeko. Byageze aho bajya mu murenge basinya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo. Amakuru avuga ko indi mihango y'ubukwe izaba muri uku kwezi bidahindutse.
Nyuma y’urwo rugendo rwose, abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bakozwe ku mutima kugeza ubwo bamwe batanze ibitekerezo bavuga ko ari rwo rukundo rugomba kwandikwa mu bitabo.
Nyuma y’ubukwe bwa Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017 na Prince Kid, benshi bashimye intambwe bateye. Umunyamakuru M Irene yavuze ko ari bo bantu 'barongoranye' yerekana ko anyuzwe, abakoresha Twitter bati 'Iyi niyo nkuru y’urukundo ishobora kubarwa'.
#5 Adam na Eva
Adam na Eva niyo Couple ya mbere yabaye mu isi ugendeye ku byanditse muri Bibiliya
Niba warasomye kuri Bibiliya mu isezerano rya kera, ivuga uko isi yatangiye ari bwo Imana yaremye umuntu wa mbere ari we Adam, nyuma ikaza kumuremera umufasha Eva.
Ni ukuvuga ngo Adam na Eva ni bo bantu batubanjirije mu gukundana. Ariko bazwiho ikindi kintu gikomeye cyo kuba barariye ku rubuto Imana yari yababujije. Ari nabyo byaje guteza imvune duhura nazo kuri iyi si. Ibi byose ni ibyanditse muri Bibiliya.
#4 Jack na Rose
Leonardo DiCaprio nka Jack naho Kate Winslet nka Rose muri filime “TITANIC” – Ifoto: Time.com
Twese tuzi ko habayeho ubwato bunini cyane bwitwaga Titanic, bwaje gukorera impanuka mu nyanja ya Atarantike (Atlantic) bugonze ikibuye kinini cy’urubura.
Gusa aya mateka arimo andi mateka y’abantu babiri bakundanye ari bo Jack na Rose, kuko Jack yaje kwitangira Rose akamufasha kurokoka iyo mpanuka.
#3 Romeo na Juliet
Leonardo DiCaprio muri Filime “Romeo and Juliet”
Romeo na Juliet ni ijambo rivugwa cyane mu bakundanye cyangwa se n’indirimbo z’urukundo kubera urukundo rwaranze aba bombi.
Gusa ibi ntabwo byabayeho, ahubwo ni igitekerezo umwanditsi William Shakespeare yanditse mu gitabo cye “Romeo and Juliet” aho Juliet (Umukobwa) yemera guhara ubuzima bwe nyuma yo kubura Romeo (Umuhungu) yari yarihebeye.
#2 Bonnie na Clyde
Bonnie and Clyde bari abajura ruharwa – Ifoto: Biography.com
Iyo bavuze ngo abantu bazabana mu bibi no byiza, hari abumva bidashoboka kubera ko abantu batihanganira kuba baba mu bibi igihe hari aho ibyiza bihari.
Aba rero bazwiho kuba bari abajura ruharwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S.A). Bibaga amabanki n’ububiko bw’ibikoresho mu gatsiko kitwaga “Barrow Gang”. Gusa ntibyarangiye neza kuko baje kwicwa na polisi mu 1934 muri Leta ya Louisiana.
#1 Igikomangoma Harry na Meghan Markle
Igikomangoma Harry na Meghan Markle bavuzwe cyane mu binyamakuru
Twakomeje kuvuga aba cyera ariko no muri iyi myaka ya vuba hari urukundo rwagumye mu mitwe y’abantu benshi ku Isi harimo n’urw’igikomangoma cy’ubwami bw’u Bwongereza (United Kingdom) Harry na Meghan Markle.
Bashinze urugo muri Gicurasi 2018, nyuma gato muri Mutarama 2020 baz no kwiyemeza guhara ubudahangarwa n’icyubahiro byo gutura ibwami bavayo bajya kwibera abaturage basanzwe. Ibi bishimangira urukundo rutangaje Harry na Meghan bakundana.
Hari indi nkuru y’urukundo waba uzi yaba yarasigaye mu mitwe ya rubanda? Reka dusangire ijambo!
TANGA IGITECYEREZO