Asali ni imwe mu ndirimbo Kiba aheruka gushyira hanze.
Diamond yagaragaje ko yayishimiye, yifashishije urubuga rwa Instagram agaragaza
ko iri mu zo aharaye.
Diamond na Ali Kiba bakunze kuvugwaho kutumvikana
ndetse bamwe bakunze kubafata nk’abakeba mu muziki, n’ubwo batangiye kuwukora mu bisekuru bitandukanye.
Ntabwo ari ubwa mbere umuhanzi Diamond Platnumz asobanura neza ko ari
umufana w’umuziki wa Ali Kiba, kuko yigeze kubivuga ku yindi ndirimbo y’uyu
muhanzi yise ‘‘Hadhithi’’.
Na Kiba yigeze kugaragaza ko yemera ibihangano bya
mugenzi we, nawe avuga ko akunda indirimbo yahuriyemo na Omarion bise “African
Beauty ".
Gusa bamwe hari igihe babifata nk’uburyarya, no kujijisha rubanda.
N'ubwo benshi babafata nk'abakeba, bo bakunze kugaragaza ko buri umwe akunda ibyo mugenzi we akora

Diamond yagaragaje ko ari gufana indirimbo Ali Kiba yise 'Asali'
REBA INDIRIMBO YA ALI KIBA DIAMOND AHARAYE MURI IKI GIHE
REBA INDIRIMBO YA DIAMOND, ALI KIBA YAVUZE KO AKUNDA