RFL
Kigali

Aranywa bigatinda-Kevin Kade yashyize hanze indirimbo yakomoye ku nshuti ye

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:6/03/2023 1:30
0


Umuririmbyi Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade yashyize hanze indirimbo “Amayoga” avuga ko yakomoye ku nshuti ye, anavuga ko yihaye intego nshya mu 2023.



Kade yabitangarije InyaRwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Amayoga”. Ni indirimbo avuga ko yakomoye ku nshuti ye inywa bigatinda, agaragaza ko yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu kunywa mu rugero.

Ati “Ni indirimbo yaturutse ku nshuti yanjye ikunda kunywa cyane, nashakaga kubwira abantu ko bakwiriye kunywana amakenga.”

Uyu muhanzi yanaboneyeho kuvuga ko uyu mwaka ari umwaka w’ibikorwa byinshi kuri we. Ati “Ni umwaka nshaka kwereka abakunzi banjye mo ibikorwa byinshi, birushijeho ibyo mu myaka yatambutse.”

Yanahise aboneraho guteguza Extended Play [EP] agiye gushyira hanze. Iyi EP ntarayibonera izina, ndetse nta n’ubwo aremeza neza umubare w’indirimbo zizaba ziriho.

Kevin Kade ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda muri iki gihe. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ibara’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Kao’, ‘Umuana’,  ‘Sofia’, ‘Like You’ yakoranye na Seyn na Davis D n’izindi.

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bize umuziki ku Nyundo bahagaze neza. Uyu musore avuga ko ashaka gukora cyane mu 2023.

REBA INDIRIMBO NSHYA YA KEVIN KADE


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND