Umuririmbyi Sarah Sanyu uririmba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Umunsi mushya” yakoreye muri Kina music, igaruka ku isengesho ryo gushima Imana ku byo ikora bitangaje.
Sarah Sanyu
uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yongeye gushyira ahagaragara indirimbo yise “Umunsi
mushya” yuzuyemo ishimwe rikomeye, ndetse na byinshi yifuza ku Mana.
Yamenyekanye muri korali Ambassadors of Christ, ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7. Ijwi rye ryiza ritangaje
ryakunzwe na benshi, nyuma atangira kuririmba indirimbo ze bwite, ariko aracyaririmba no muri korali.
“Umunsi mushya” ni indirimbo ikubiyemo isengesho risaba kudapfusha ubusa
amahirwe ahawe mu buzima, no gusaba imbaraga zo kunesha imitego umwanzi atega.
Iyi ndirimbo yibutsa ikanakangurira abantu guha
agaciro ibyo bakorerwa n’Imana, harimo kuba babonye umunsi mushya, umugisha
bahabwa ku buntu, n’ibindi.
Yagize ati “Umunsi mushya Data umpaye ndashimye, uyu
mwuka untije ni ukuri Data ndashimye, reka ribe itangiriro ry’ubuzima bushya,
nshiye bugufi Data unyumve”.
Sanyu wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Mwana
wanjye”, “Nitashinda”, “Ahora hafi yawe” yakoranye na musaza we Manzi ndetse n’umugore
we Eunice”, “Mukunzi we” n’izindi.
Mu kiganiro Sarah Sanyu yagiranye na InyaRwanda, yavuze ku ndirimbo ye nshya yamaze kujya ahagaragara, avuga no ku mikoranire ye na Kina music.
Yavuze ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushima Imana ku
mahirwe iba yabahaye, kandi yibutsa abantu kuzirikana ko hari benshi baba
batagize ayo mahirwe kandi ntacyo babarusha.
Akomeza avuga ko ku bijyanye no kuba yarahisemo
gukorera indirimbo ye muri Kina Music byatewe n’uko iri muri Label nziza
mu Rwanda mu gukora umuziki neza, kandi ko yishimira uruhare igira mu gufasha
abahanzi.
Yagize ati “Kina Music iri muri Label zikora
production neza, ndetse ni abanditsi
beza. Ikirenze kuri ibyo batanga serivise nziza”.
Avuga ko gukorera indirimbo muri Kina Music ntako bisa, kuko basobanukiwe no gukora umuziki mu buryo bwiza kandi bugezweho.
Umuramyi w’indirimbo ziramya Imana, Sarah abwira abakunzi b’ibihangano bye
ko bagomba kwitega ubutumwa bwiza buhembura, yiteguye kunyuza mu bihangano bye.
Sanyu Sarah ashimira abakunzi be bakomeza kumuba hafi, yaba abo mu Itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 n’abo mu yandi madini.
Indirimbo ze avuga ko
zitagenewe abantu runaka ahubwo zigenewe abantu bose, kandi ko ubutumwa
buzikubiyemo bufasha imitima ikeneye kumenya Imana.
Sarah Sanyu avuga ko uburinzi bw'Imana buduhoraho amanywa n'ijoro, turiho kubwayo.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMUNSI MUSHYA" YA SARAH SANYU
TANGA IGITECYEREZO