RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC yibutsa abantu ko nta kipe yo kuyitega - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/03/2023 15:27
1


Mu mukino wari ukomeye, Rayon Sports itsinze Etincelles FC ibitego 2-0 igaruka ku mwanya wa kabiri, Musa Esenu na Abdou bahabwa ikarita itukura.



Kuva ibihe bikomeye bya Covid-19 byarangira, Rayon Sports yerekanye umwanya utanga ibimenyetso byo kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0, mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona. Ikipe ya As Kigali yatsinzwe na Espoir FC igitego 1-0, mu gihe Musanze FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0.

Uko umukino wa Rayon Sports na Etincelles FC wagenze

90+" umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Etincelles FC urangiye Rayon Sports itahukanye intsinzi, ku bitego 2-0 ndetse ihita isubirana umwanya wa kabiri.

88" i Bugesera, Musanze FC imaze kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Nijyinama Patrick kuri penariti, ubu ni ibitego 2 bya Musanze FC kuri 1 cya Gasogi United.

Onana kuva yava mu mvune, ntabwo ahagarara mu gutsinda igitego



87 Ikarita y'umutuku ku makipe yombi

Kapiteni wa Etincelles FC Nshimiyimana Abdou ahawe ikarita y'umutuku, na Musa Esenu wa Rayon Sports, bose bakaba bazize kwishora mu mirwano.

80" Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Luvumbu ba myugariro ba Etincelles FC bakawukuraho, wasanze Onana ahantu yari ahagaze mu rubuga rw'amahina, atera umupira adahagaritse, umupira uruhukira mu izamu rya Etincelles FC.

74" Etincelles FC ihushije igitego ku buryo bwiza bwari bubonwe na Muniru ariko Mitima Isaac na Hakizimana Adolphe bamubera ibamba ashota inshuro ebyiri umupira kujya mu izamu biranga.

67" Mitima Isaac ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kwishora mu myivumbagatanyo.

imirwano yabaye igice cya kabiri cyenda gutangira, yatindije umukino ho gato

56" Etincelles FC yahinduye ibintu mu gice cya kabiri, yongeye guhusha igitego ku mupira wari utewe na Kakure wari wamaze gucunga uko Hakizimana Adolphe ahagaze, umupira arawurekura unyura mu kwaha ariko kubw’amahirwe macye unyura imbere y'izamu.

53" Muniru ukinira ikipe ya Etincelles FC agerageje uburyo bw'igitego akoresheje umutwe, umupira uca hejuru y'izamu.

Abafana ba Rayon Sports bafite ikizere cy'amanota atatu

49" Etincelles FC ibonye koroneri itewe na Ciza Hussein, ariko ntiyagira icyo itanga. Etincelles FC ubu ifite koroneri imwe kuri 3 za Rayon Sports.

48" amakipe agarutse mu kibuga bisanzwe nta mpinduka zabaye

45" igice cya kabiri kiratangiye hano kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe ya Rayon Sports igifite igitego 1-0 bwa Etincelles FC.

I Rusizi amakipe agiye kuruhuka, ikipe ya Espoir FC ifite igitego kimwe ku busa bwa As Kigali, igitego cyatsinzwe na Mbanzo Nkoto Karim ku munota wa 45+2".

45+" igice cya mbere kirarangiye Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa Etincelles FC.

45 Ojera Joackiam atsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira azamukanye wenyine, acunga uko umunyezamu wa Etincelles FC yari ahagaze atera umupira mu nguni, uruhukira mu izamu.

41" Ganijuru Elie ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye umukinnyi wa Etincelles FC.



40" amakipe yombi ari gukina umupira mubi, uhabanye n'imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

37" Ciza Hussein azamukanye umupira neza anyura kuri Ganijuru Elie akata umupira ashaka Muniru wateye umupira afite igihunga, umupira ujya mu biganza bya Hakizimana Adolphe.

30" i Rusizi naho ntabwo amakipe arabona igisubizo, kuko biracyari ubusa ku busa hagati ya Espoir FC na As Kigali.

25" Ojera Joackiam ni umukinnyi mwiza Rayon Sports yongeye mu bandi mu mikino yo kwishyura, ariko ntabwo arabasha kuba mubi mu rubuga rw'amahina, kuko agira umuvuduko ariko kugera imbere y'izamu bikanga.

15" Onana ahushije uburyo bw'igitego bwari bwabazwe, nyuma y'umupira Ojera yamukatiye imbere y'izamu, awukase ashaka kuraza umunyezamu, umupira uca ku ruhande.

10" amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati, yaba Etincelles FC kubera imbere y'izamu rya Rayon Sports biri kuyigora, ndetse na Rayon Sports kubaka umukino ikagera imbere y'izamu rya Etincelles FC biri kuyigora.

03" Rayon Sports irashaka kwisubiza umwanya wa kabiri warayeho ikipe ya Kiyovu Sports, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 kuri iki kibuga cya Muhanga.


Abakinnyi 11 ikipe ya Etincelles FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

15:01" umukino uratangiye.

Reka twongere tubahe ikaze ku mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports yakiriye ikipe ya Etincelles FC, kuri sitade ya Muhanga.

Ikipe ya Etincelles FC niyo itangije umukino

Abakinnyi 11 Etincelles FC yabanje mu kibuga

Kambake Arsene

Nshimiyimana Abdou

Ndonga Bivula

Nsabimana Hussein

Rutayisire Aman

Bizimungu Omar

Kakule Justin

Niyonkuru Sadjat

Niyonsenga Ibrahim

Ciza Hussein

Muniru AbdouRahman


Etincelles FC yatangiye umwaka neza, nayo yambariye urugamba ishaka gukura amanota atatu kuri Rayon Sports


Abakinnyi ba Rayon Sports bari gusenga mbere yo kwinjira mu kibuga

Onana umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu munsi, bari kumwitaho mbere y'umukino

Rayon Sports igiye kumanuka mu kibuga mu mukino w'ishiraniro isabwa gutsinda, kugira ngo yisubize umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona.

Imibare y'ibanze mbere y'umukino

14:40" Etincelles FC yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza wa shampiyona ibitego 3-2, ndetse Rayon Sports igomba kwihorera byihuse nk'uko andi makipe yayitsinze mu mikino ibanza iri kuyagenza mu mikino yo kwishyura.

Imibare mbere y'umukino wa Rayon Sports na Etincelles, mu mikino 25 imaze guhuza aya makipe, Etincelles FC yatsinzemo imikino 6 itsindwa 11 inganya 8.

Mu mikino 12 Rayon Sports imaze kwakiramo Etincelles FC, yatsinzemo imikino 6 inganya 5 itsindwa 1. Mu mikino 5 Rayon Sports iheruka gukina ya shampiyona, yatsinzemo 3, inganya 2

Mu mikino 5 Rayon Sports iheruka kwakira, yatsinzemo 2, itsindwa itsindwa 2, inganya 1. Etincelles FC mu mikino 5 ya shampiyona iheruka gukina, yatsinze 2, itsindwa 1, inganya 2.

Etincelles mu mikino 5 iheruka gukinira hanze muri shampiyona, yatsinze 2, inganya 1, itsindwa 2. Kuva iyi shampiyona yatangira, Etincelles ntiratsindwa imikino 2 yikurikiranya.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Hakizimana Adolphe

Rwatubyaye Abdul

Mitima Isaac

Ganijuru Elie

Mucyo Didier Junior

Ngendahimana Eric

Mbirizi Eric

Luvumbu Heritier Nzinga

Musa Esenu

Ojera Joackiam

Esomba Leandre Willy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pacifiqwe1 year ago
    murakoze cyane kutugezaho ayo makuru





Inyarwanda BACKGROUND