Umuraperi Siti True Karigombe wamenyekanye mu muziki ku izina rya Karigombe, yifashishije mugenzi we Bull Dogg mu gitaramo cyabimburiye ibindi azakora mu rwego rwo kumenyekanisha album ye "Ikirombe cya Karigombe."
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe
2023, nibwo Karigombe afatanyije na Bull Dogg bataramiye abatuye i Kanombe mu
gitaramo cyabereye ‘Peacock Lounge’. Aka gace niko umuraperi Bull Dogg yakuriyemo, mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki.
Nicyo gitaramo cya mbere Karigombe akoze, nyuma y’uko mu mpera z'umwaka ushize asohoye album ye ya mbere yise ‘Ikirombe cya Karigombe’. Amaze
iminsi yihaye intego yo kuyumvisha abakunzi be, mu bice bitandukanye.
Bull Dogg bakoranye iki gitaramo, basanzwe bafitanye
indirimbo ‘Muduhe Inzira’ iri kuri album ye. Karigombe yabwiye InyaRwanda ati “Natangiye
urugendo rw’ibi bitaramo, mu rwego rwo kumenyekanisha album ya mbere nkayegereza
abakunzi banjye.”
Uyu muraperi akomeza avuga ko ashingiye ku kuntu iki
gitaramo cyagenze, byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora n’ibindi bitaramo.
Ati “Twishimiwe! Ku bwanjye byampaye imbaraga zo
gukora ibindi bitaramo byinshi kuko abantu banyotewe kumbona ndirimba indirimbo
zanjye, kuko abenshi bazi izina ryanjye n'indirimbo zanjye ariko ntibazi isura
yanjye.”
Akomeza ati “Abandi bazi isura yanjye ariko hari nk’indirimbo
naririmbaga bazizi, ariko batazi nyirazo ngo ni njye.”
Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo
zigize album ye. Yungamo ati “Kuko iki gitaramo intego yacyo kwari
ukumenyekanisha album yanjye mu bantu, kandi byagenze neza ku nshuro ya mbere.”
Karigombe yashimye ‘Mukuru we’ Bull Dogg ku bwo
kumufasha gutangiza urugendo rw’ibi bitaramo, bigamije kumenyekanisha album ye.
Ati “Ndashimira mukuru wanjye Bull Dogg wemeye kumfasha muri iki gitaramo, kuko twakoreye i Kanombe ku ivuko rye, byari byiza cyane, ndanashimira abantu bose baje kudushyigikira.”
Karigombe yatangije ibitaramo bigamije kumenyekanisha album ye 'Ikirombe cya Karigombe'
Bull Dogg yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, afasha Karigombe kwigaragariza abafana be
Karigombe yavuze ko yatekereje gukora ibi bitaramo, mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye
Bull Dogg yafashije abatuye i Kanombe kwizihirwa na 'Weekend'
Karigombe yavuze ko benshi bazi indirimbo ze ariko
hari abatamubona
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMVURURU MU MUTWE' YA KARIGOMBE
TANGA IGITECYEREZO