Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwandika amateka ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Twitter nyuma ya Instagram.
Ikoranabuhanga ni kimwe mu bintu usanga bigora bamwe kubikoresha, cyane irishingiye ku mbuga nkoranyambaga ariko abamenye ibanga ryaryo
bazi ko ari umuyoboro mwiza w’ihererekanamakuru.
Perezida Kagame ni umwe mu banyarwanda bamenye ubwiza bwaryo ku
ikubitiro aho akoresha nyinshi murizo zirimo Youtube, Podcast, Twitter na
Instagram.
Kuri izi mbuga zose abamukurikira biyongera umunsi ku wundi, bitewe ahanini n’uburyo azikoresha neza kandi anyuzaho ubutumwa bufasha benshi
yaba ubwanditse, ubw’amajwi n’ubw’amashusho.
Sibyo byonyine amafoto ye arakundwa cyane, bishimangirwa no kuba
mu mezi asoza umwaka wa 2022 yarujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram [urubuga rwagenewe kunyuzwaho ahanini ubutumwa bw’amafoto], agahigo gafite mbarwa.
Kuri ubu Perezida Kagame akaba yinjiye mu mubare w’abantu
bacye by’umwihariko muri Afurika bakurikirwa na miliyoni 3 ku rubuga rwa Twitter, ruzwiho
gukoreshwa cyane n’abanyapolitike.
Ku isi umuntu ukurikirwa cyane kuri Twitter kugeza ubu akaba ari Barak Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akurikirwa na miliyoni 133.
TANGA IGITECYEREZO