RFL
Kigali

Fally Ipupa yakiriye ku ivuko Perezida Macron baheruka guhura akabizira-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/03/2023 11:16
0


Umuhanzi w’umunyekongo wabaye rurangiranwa ku isi mu njyana ya Lumba, Fally Ipupa yasuwe iwe na Perezida Emmanuel Macron uri kugira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Mu ruzinduko Umukuru w’Igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron yagiriye muri Congo Kinshasa, yafashe umwanya ajya gusura inshuti ye y’akadasohoka Fally Ipupa.

Perezida Macron akaba yakiriwe na Fally Ipupa ku ivuko mu gace ka Bandalungwa, kari mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa ahazwi nka Sundi.

Ibi bikaba byabaye nyuma y’amasaha agera kuri 19 y’umutekano ukomeye muri aka gace, aho abapolisi n’abarinzi ba Perezida Emmanuel Macron bari benshi.

Si ubwa mbere aba bombi bahuye kuko no mu minsi micye ishize bari bahuriye mu Bufaransa, aho bagiranye ibiganiro birimo n’ibigaruka ku mutekano mucye uri muri iki gihugu.

Ni ibintu ariko bitakiriwe neza na bose kuko byakurijeho gutwikwa kw’imwe mu nyubako z’uyu muhanzi. Fally Ipupa kandi yaririmbiye Perezida Macron wagendereye Congo Kinshasa, akanamusura.

Perezida Macron akaba ari mu ruzinduko rw’iminsi itanu muri Afurika, aho yanaherukaga muri Gabon aho yanahuriye n’umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie, Michael Tesfasy na Minisitiri w’Ibidukikije, Jeanne d’Arc Mujawamariya n’abandi.

Amashusho ya Fally Ipupa na Perezida Macron yakiriyeFally Ipupa ubwo aheruka guhura na Perezida Macron baganiriye ku bintu bitandukanye, birimo n'umutekano mucye wo mu KarereUbucuti bwa Fally Ipupa na Perezida Macron bukomeje gukomera ku rwego basigaye banagenderanira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND