RFL
Kigali

Umutoza wa Arsenal yatangaje impamvu atagihindura imyenda yambara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/03/2023 7:30
2


Mikel Arteta utoza Arsenal yasobanuye impamvu yambara imyenda imwe kuva yatsinda Aston Villa ibitego 4-2, hari tariki 18 Gashyantare 2023.



Ikipe ya Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y'u Bwongereza mu mikino 26 bamaze gukina, bararusha Manchester City ibakurikiye amanota 5.

 Harabura imikino 12 ngo shampiyona irangire kandi Arsenal iramutse igumye kwitwara neza, niyo ifite amahirwe menshi yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona. 

Uyu mutoza w'umuhanga ukomoka muri Espagne arimo gukora ibishoboka byose ngo akore amateka aheshe igikombe Arsenal, nyuma y'imyaka myinshi batazi uko gisa kuko baheruka kugitwara muri 2004. 


Mikel Arteta yatsinze ejo yambaye n'ubundi imyenda y’amahirwe

Mikel Arteta w'imyaka 40 yambara umupira umwe, ikote rimwe, ipanaro imwe n'inkweto zimwe nyuma ya buri mukino ikipe ye itsinze kugeza itsinzwe, bivuze ko atari yahindura imyenda kuva tariki 15 z’ukwezi kwa 02 batsindwa na Manchester City ibitego 3-1 kuko nibwo baheruka gutsindwa.

Benshi bajyaga babona uyu mutoza yambaye imyenda imwe bakayoberwa impamvu, ariko uyu munsi yabisobanuye ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru 'The Telegraph' mbere y'umukino wa Bournemouth.

Mikel Arteta yagize ati: "Njye mfite uburyo bwihariye numvamo ibintu, iyo turi gutsinda simpindura imyambaro. Mba ngomba kwambara ikoti, ipantaro ndetse n'inkweto bisa neza n'izo ku mukino ushize. Iyo dutsinzwe hari ibyo mpinduramo."

Yakomeje agira ati: "Nahawe amahirwe yo gukora ibyo nkunda, mu ikipe nubaha kandi nishimira."

Kugeza ubu Mikel Arteta na Arsenal abereye umutoza bamaze gutsinda imikino 20 muri 26 ya shampiyona bakinnye; ibitarakozwe n'indi kipe iyo ari yo yose muri English Premier League uyu mwaka. Ibi bivuze ko yahinduye imyambaro inshuro 6 gusa, muri uyu mwaka w'imikino.

Imyenda Arteta yari yambaye batsinda Leiceter City

Imyenda Arteta yari yambaye atsinda Everton 


Mikel Arteta agera kuri Emirates yambaye imyenda y’amahirwe


Abakinnyi ba Arsenal mu byishimo nyuma y’uko batsinze AFC Bournemouth bigoranye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wessandji ibrahim1 year ago
    Ndifuza kuza ndaronka amakuru aciye kuriyi page yanyu
  • PACIFIC8 months ago
    TURABYISHIMIYE IBYO YAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND