RFL
Kigali

Healing Worship Team yahinduye izina itangaza ko izajya yakira n'abo mu yandi matorero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/03/2023 21:19
0


Itsinda Healing Worship Team riri ku gasongero k'amatsinda akunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryamaze guhindura izina.



Amakuru y'uko aba baririmbyi bahinduye izina, yatangajwe ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu mu itangazo ryo kumenyesha ryanditswe tariki 03 Werurwe 2023. Ubuyobozi bw'iri tsinda bwahamirije inyaRwanda aya makuru bunakura igihu ku mwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri iri tsinda.

Healing Worship Team yatangaje ko ubu isigaye yitwa HEALING WORSHIP MINISTRY. Aba baririmbyi batangaje ko kuva kuwa Gatanu tariki 03 Werurwe, babaye Minisiteri (Ministry). Basobanuye ko impamvu bahisemo kuba Minisiteri, ni "ku bw'impamvu zo kwagura umurimo".

Izi mpinduka muri iri tsinda rifite izina rikomeye mu Karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, zamenyeshejwe abakristo ba Power of Prayer Church, andi matorero muri rusange ndetse n'umuryango mugari wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Industry). 


Healing Worship Ministry ni ryo zina ryabo rishya

Ubusanzwe, kugira ngo ube umuririmbyi wa Healing Worship Team, byasabaga ko uba uri umukristo wa Power of Prayer Church, ariko nyuma y'uko bahinduye izina bakaba Minisiteri "Healing Worship Ministry", bagiye kujya bakira n'abandi baririmbyi bo mu yandi matorero nk'uko inyaRwanda yabihamirijwe na Kadogo (Byiringiro Eric) Umuyobozi w'indirimbo muri iri tsinda.

Iri tsinda rimaze igihe ribamo impinduka aho bamwe mu baririmbyi baryo bagiye gutura hanze y'u Rwanda, ariko ntiryahungabana. Muri abongabo harimo Rumenye Etienne wari Perezida waryo, kuri ubu usigaye utuye muri Canada, ndetse na Diane Nyirashimwe wari umuyobozi w'indirimbo, kuri ubu usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku bijyanye n'ibyigeze kuvugwa ko iri tsinda ryaba ryaracitsemo ibice bibiri, igice kimwe kikajya kuri Kibonke Muhoza Budete, ikindi kikaguma ukwacyo, Kadogo yabinyomoje avuga ko ari ibinyoma. Aragira ati "Oya, ibyo ni ukubeshya, ntabwo twigeze tubamo ibice bibiri".

Healing Worship Ministry iri kuyoborwa na Siboman Eric nyuma y'uko Rumenge yagiye gutura hanze y''u Rwanda, yamamaye mu ndirimbo zahembuye benshi zirimo: "Nguwe neza", "Icyo wavuze", "Nta misozi", "Amba hafi", "Jina Hilo ni Uzima", "Tuliza nguvu za shetani", "Sinabona amagambo", n'izindi.


Healing Worship Team yahinduye izina ihitamo kwitwa Healing Worship Ministry

REBA HANO INDIRIMBO "NGUWE NEZA" YA HEALING WORSHIP MINISTRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND