Ibirori bya The African-American Film Critics Association (AAFCA) Award byasojwe filime irimo umunyarwandakazi Kayije Kagame itsinze mu cyiciro cya Best International Feature.
Ni igihembo yahawe nka filime nziza ndende y’umwaka. Ibindi
bihembo byatanzwe birimo Best Supporting Actor cyahawe Brian Tyree Henry biturutse kuri filime
“Causeway”, Emerging Filmmaker cyahawe Carey Williams bitewe na “Emergency”, Best Independent Feature
cyahawe “Nanny”, Best Animated Feature
cyahawe “Wendell & Wild”, Best Documentary cyahawe “Sidney” n’ibindi.
Filime nka “The Woman King,” “Till,” “Black Panther:
Wakanda Forever” na “Glass Onion: A Knives Out Mystery” buri imwe
yegukanye ibihembo bibiri.
Ibi birori byabaga ku nshuro ya 14 ari na ko hizihizwa
imyaka ibi bihembo bimaze.
Kayije Kagame ukomoka mu Rwanda, yakinnye muri “Saint Omer”
yitwaye neza muri The African-American Film Critics Association (AAFCA) Award igatsinda mu cyiciro cya Best International
Feature. Ibi bihembo bitangiwe muri Amerika.
Kayije Kagame mu minsi yashize yashyizwe ku rutonde
rw’abakinnyi 10 ba filime bitwaye neza mu 2022 ku mugabane w’u Burayi, bityo
kubera impano zabo bakazahabwa amahirwe muri Porogaramu yiswe ‘European
Shooting Stars’ ikorerwa mu iserukiramuco rya filime ribera mu Mujyi wa Berlin
mu Budage.
Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo
uruhare na European Film Promotion
(EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha
ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.
Abatoranyijwe iyo bageze muri ‘Berlin International
Film Festival’ bahabwa umwanya uhagije
wo guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha
muri uyu mwuga. Aba barimo aba-agents b’impano, abatunganya filime bakomeye
[producers], abayobozi ba filime n’abandi.
Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze,
ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose
muri rusange.
Abantu bahiriwe no kunyura muri ‘European Shooting
Stars’, barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara muri ‘Black Panther: Wakanda Forever’ yitwa
Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka
izina mu buryo bukomeye n’abandi benshi.
Kayije Kagame yahawe aya mahirwe yo kuba mu bakinnyi ba
filime 10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa ‘Saint Omer’ ya
Alice Diop imara amasaha abiri n’iminota ibiri.
Muri iyi filime, KayijeKagame akina yitwa Rama, aba
ari umwanditsi w'ibitabo utwite
witabiriye urubanza rwa Laurence Coly, umugore wo muri Senegal ushinjwa kwica
umwana we w'amezi 15 akamusiga ku mucanga kugira ngo atwarwe n'umuraba.
Aba yagiye muri uru rubanza kugira ngo azabone uko
abara inkuru ya nyayo y’ibyabaye. Iyi
filime ishingiye ku nkuru nyayo y’urubanza rwabereye mu Bufaransa mu 2016 rwa
Fabienne Kabou, wahamwe n'icyaha nk’iki. Alice Diop wayoboye akanagira uruhare
mu kwandika iyi film, yari yitabiriye uru rubanza rwa Kabou.
Kayije mu mwaka ushize mu Bufaransa yahawe igihembo
gitangwa na Académie des Arts et Techniques du Cinéma, kizwi nka Césars. Iki
yagihawe nk’umukinnyi utanga icyizere mu mwaka wa 2023.
Uyu mukobwa w’imyaka 35 ubusanzwe ni umukinnyi
w’ikinamico, akaba umunyarwenya, umubyinnyi wa ‘Dance contemporaine’ n’ibindi.
Yavukiye i Genève mu Busuwisi ku babyeyi
b’Abanyarwanda. Yize ibijyanye no gukina filime n’amakinamico muri École
Nationale Supérieure des Arts et Technique du Théâtre de Lyon mu 2014, nyuma mu
2015 ajya kuba mu nyubako yagenewe abahanzi ya Watermill International Summer
Program iba i New York muri Amerika.
TANGA IGITECYEREZO