Imyaka itanu irashize umuhanzi Igor Mabano abwiye Perezida Paul Kagame, ko abahanzi Nyarwanda bagikomwa mu nkokora no kubyaza umusaruro ibihangano bakora.
Yabimubwiye ku wa 21 Kanama 2018, mu biganiro bihuza
urubyiruko rw'imbere no hanze y'igihugu, bizwi nka 'Meet the President' byabereye
mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Icyo gihe Igor Mabano yabajije ikibazo agira ati “…Ikibazo
cya mbere kijyanye na ‘platform’ y’uburyo umuziki dukora twawubonamo amafaranga
nk’uko twabyize.”
Mabano ni umwe mu bahanzi bize umuziki ku ishuri rya
muzika rya Nyundo. Nyuma yo gusoza amasomo, yakoze indirimbo anakomeza urugendo
rwo gutunganya indirimbo (Production).
Abaza iki kibazo, yumvikanishaga ko nk’abahanzi
bakeneye kwerekwa uburyo babyaza umusaruro ibihangano byabo. Ni ikibazo kimaze
igihe!
Mu kumusubiza, Umukuru w’Igihugu yavuze ko Minisiteri
y’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, bakwiye
‘gufasha bariya bantu (uburyo) abantu twabigeraho.” Akomeza agira ati “Hanyuma
ibishaka ubufasha tukaba twabishaka.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu
gishinzwe Iterambere, Emmanuel Hategeka akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije muri
RDB, wari muri iyi Nama, yavuze ko ibyo ‘asaba ni byo (Igor Mabano).”
Hategeka yavuze ko hari Sosiyete Nyarwanda y'abahanzi
(RSAU), yashyizweho ihuriza hamwe abahanzi ikabafasha kubyaza umusaruro ibihangano
byabo.
Yavuze ko uru rwego runafasha abahanzi
kwandikisha ibihangano byabo ‘kugira ngo abandi batabikoresha mu nyungu zabo’.
Yakanguriye Igor Mabano n’abandi bahanzi kugana RDB, Umukuru
w’Igihugu amubwira ko atari ko byakagenze ahubwo bo nka RDB bakwiye kwegera
abahanzi.
Perezida Kagame ati “Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba ‘Rwandan Society of Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y’ukuntu ibyo byabyazwa umusaruro w’amafaranga.”
Akomeza ati “Naho barahura (guhura), bagakora umuziki
mwiza, bagakora ibindi by’ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara
amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha,
mukabegera mukabikemura.”
Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku
wa 27-28 Gashyantare 2023 iteraniye muri Kigali Convention Center, Perezida
Kagame yibukije abayobozi gushyira mu ngiro ibyemezo biba byafashwe.
By’umwihariko, yahwituye RDB ku kuba idakora neza
gahunda ya “One Stop Border” igamije gufasha abashoramari kubona
serivisi/ibyangombwa byose bakeneye mu gihe cya vuba.
Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Justin
usanzwe ari n’umuhanzi, saa kumi n’ebyiri z’iminota 53’ zo kuwa Gatanu
tariki 3 Werurwe 2023, yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa buherekejwe
n’amashusho, abaza RDB aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo Perezida Kagame
yasabye gukorera abahanzi.
Yagize ati “Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida
wacu bwite yadusabiye ko mudusanga kugeza na n'ubu turacyabategereje cyangwa
mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe azongera akadukorera ‘surprise’
akatugarukaho wenda muzatureba".
Mu batanze ibitekerezo harimo n’Umuyobozi w’Urugaga
rw’Abahanzi, Intore Tuyisenge, watangiye ubutumwa ashima Perezida Kagame ku bw’
‘itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge No50/2018 ryo ku wa 13 Kanama
2018’.
Yabwiye Perezida Kagame ko n’ubwo iri tegeko ryatowe
‘ntiryubahirizwa’. Avuga ko ibi biri mu bigikoma mu nkokora abahanzi. Akomeza
ati “Gusa n’ubwo hari ibitagenda neza ariko hari n’ibyakozwe.”
Intore Tuyisenge yashimye Minisitiri w’Urubyiruko
n’Umuco, Rosemary Mbabazi, kubera ibyo bamaze gufasha abahanzi. Avuga ariko ko
hari ibindi abahanzi bagikeneye.
Ati “Turabizeza nk’abahanzi ko ibyo dusaba bizajyana
no kwemera ko dufite inshingano. Bitabaye ibyo mwadukorera byose byaba ubusa.”
Intore
Tuyisenge yatabaje Leta:
Yavuze ko gufasha abahanzi kwishyira hamwe badafite aho gukorera nta musaruro bizatanga. Ati “Kuri ubu kubabona biragoye kuko ntaho gukorera dufite.”
Uyu muyobozi yavuze ko babuze aho gukorera nyamara
hari inyubako nyinshi za Leta zidakorerwamo.
Yavuze ko mu bihe bitandukanye bagaragaje ibibazo
byabo. Igisigaye ni uko bahabwa umwanya n’amahirwe ‘tukubaka ubuhanzi butunga
ababukora bukanateza imbere Igihugu.”
Tuyisenge yashimye ko ingingo ya ‘One Stop Center’
yaganiriwe mu Umushyikirano, yizera ko ‘natwe nitugeraho kuko natwe abahazi
ibyacu biratatanye’.
Tuyisenge yabwiye InyaRwanda ko n’ubwo bimeze gutya hari ibyo kwishimira.
Ati “Kuba abahanzi twarasubijwe agaciro n'uburenganzira
tukaba tutakiri ba Sagihobe kuko dusigaye tubikora by'umwuga kandi hari benshyi
bitunze kugeza ubu ni ibyo kwishimira kandi tunabishimira Igihugu cyane.”
Umuhanzi Limu ukora indirimbo zigaruka ku gukunda
Igihugu, yanditse abwira Perezida Kagame ko hari byinshi bimaze gukorwa mu
gihugu, ariko kandi umuhanzi aracyabangamiwe na byinshi bituma adatera imbere
kandi ‘turi mu batanga ibyishimo kubumva ibyo dukora’.
Akomeza ati “Ariko ibyo byishimo dutanga binyuze mu bihangano
byacu iyo usubije amaso inyuma usanga bisa n’aho nta giciro bihabwa.”
Nyuma y’ibibazo binyuranye n’ibitekerezo, Ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), cyasubije ko “Ku bufatanye n’inzego
zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ikigo cy'Igihugu
gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n’abandi, hari
ibikorwa byakozwe n’ibindi bikiri gukorwa kugira ngo abahanzi babone umusaruro
uturuka ku bihangano byabo ndetse n’ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.”
RDB yavuze ko mu byakozwe harimo “Ubukangurambaga n’amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n’abandi aho basobanuriwe icyo itegeko riteganya ku burenganzira bw’umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge.”
Mu butumwa bwo kuri Twitter, RDB yakomeje ivuga ko Urugaga
rw’abahanzi (RSAU) rukomeje “igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku
ikoreshwa ry’ibihangano ndetse guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya
abahanzi biyandikikishije muri icyo kigo.”
RDB yagaragaje ko hari ibyo imaze gukora nyuma y’ikibazo Igor Mabano yagejeje kuri Perezida Kagame
Mu myaka itanu ishize, Igor Mabano yavuze ko abahanzi bakeneye kungukirwa n’ibihangano bakora
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, Perezida Kagame yasabye abayobozi gukurikirana no gushyira mu ngiro ibyemezo biba byafashwe
TANGA IGITECYEREZO