RFL
Kigali

APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1 igumana umwanya wa mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/03/2023 15:25
1


Rutsiro FC yongeye gutsindwa na APR FC ku nshuro ya 5 yikurikiranya, ndetse iba inshuro ya kabiri iyitsinze ibitego 6.



Umukino wa gatanu w'amateka ahuza Rutsiro  FC na APR FC mu mikino ya ya shampiyona, urangiriye mu gahinda ka Rutsiro FC ikubiswe ibitego 6 ubugira kabiri. 

APR FC igumye ku mwanya wa mbere n'amanota 46, ikurikirwa na Kiyovu Sports ifite amanota 44, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 42.

Uko umukino wagenze

90" Umusifuzi yongeyeho iminota ine, ku minota 90 y'umukino, itagize icyo itanga umukino urangira ari ibitego 6-1 cya Rutsiro FC.

88" Rutsiro FC yarushijwe bikomeye. Nizakomeza gukina nabi kuri uru rwego, ishobora kuba umukandida wemye wo kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Abafana ba APR FC batangiye kwizera intsinzi, aho bari barimo gukubita ingoma zabo nta gihunga, ndetse biteguye gusubirana i Kigali amanota atatu.

Umborenga Fitina amaze iminsi yarazamuye urwego rw'imikinire, byitwezwe ko ashobora kuba nimero 2 ya mbere mu Amavubi ubwo ejobundi bazaba bahamagaye

82" Anicet yari arimo gukina yiharira umupira, twavuga ko ari nayo mpamvu umuvuduko wo guhererekanya umupira wari wagabanyutse. Hari nk'aho Anicet yazamukanye umupira, Manishimwe aramusaba ari no mu buryo bwiza, Anicet umupira awihera umuzamu.

80" Kuva APR FC yakora impinduka, umukino wahise utuza amakipe atangira gukinira hagati.

Bizimana Yannick n'ubwo yahushije ibitego byinshi, ubu agejeje ibitego bibiri

Nshuti yatsinze igitego cya 6 kuri penariti nyuma ahita asimburwa

63" Rutsiro yapfaga kugera imbere y'izamu gusa ivumbi rigatumuka. Umunyezamu Dukuzeyezu Pascal usanzwe ariwe munyezamu wa mbere wa Rutsiro FC, aherutse kuvunika, bikaba byaratumye bashyiramo Delphin ariko ibintu yakoze hano ni ibitangaza kuko ari hasi cyane.

60" APR FC yasimbuje, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bavuye mu kibuga hajyamo Ishimwe Anicet na Manishimwe Djaber.

54" APR FC yabonye igitego cya 6 gitsinzwe kuri penariti itewe na Nshuti Innocent

52" Rutsiro yabonye igitego cya mbere gitsinzwe kuri penariti

47" Nta n'umunota byasabye ngo APR FC itsinde igitego cya 5, gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan mu buryo bwenda gusa n'igitego cya 4.

46" APR FC yinjiranye igitego

APR FC yatsinze igitego cya 4 gitsinzwe na Bizimana Yannick ku burangare bwa ba myugariro ba Rutsiro FC.

I Muhanga amakipe yagiye kuruhuka Kiyovu bayishyuye igitego, byari kimwe kuri kimwe

Abakinnyi 11 Police FC yakoresheje mu guhangana na Kiyovu Sports

45" Igice cya mbere cyarangiye APR FC ariyo iyoboye umukino n'ibitego byayo bitatu.

44" Rutsiro FC yageraga imbere y'izamu rya APR FC irikumbuye cyane kuko bari bayinigiye hagati

42" Bizimana yari arimo guhusha ibitego byinshi kubera kwamurura hejuru y'izamu, iyo APR FC iba ntabitego yabonye, byari kumukoraho.

Bizimana Yannick ati: "Urakoze Mana"

40" APR FC yabonye igitego cya 3

Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kane ku mupira wari uzamukanwe na Bosco, ahereza Umborenga, nawe wahise aha umupira Bizimana nta kuzuzayaza ahita awutereka mu izamu.

31" Igitego cya kabiri cya APR FC

APR FC yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Omborenga Fitina winjiye mu rubuga rw'amahina wenyine asatira umunyezamu areba uburyo ahagaze atereka umupira mu izamu.

Umukino wabereye i Muhanga, Kiyovu Sports yamaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Norodien ku munota wa 3.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga 

Mu mikino y'igikombe cy'Amahoro, APR FC iherutse kunganya na Ivoire Olympic yo mu cyiciro cya kabiri ubusa ku busa, mu gihe Rutsiro FC yatsindiwe i Gisenyi na Mukura ibitego 2-1

15" Rutsiro FC yabonye koroneri ya mbere ariko bayitera nabi irarenga

13" APR FC yanze kuva imbere y'izamu, Bizimana Yannick nawe yari atsinze igitego cya kabiri, umupira awuterana imbaraga nyinshi urenga izamu.

09" APR FC yabonye igitego

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 9, ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku ishoti rikomeye cyane yatereye mu rubuga rw'amahina.

Ishoti rya Bosco ryavuyemo igitego


Ruboneka uvuka mu karere ka Gatsibo, ni umwe mu basore bazwiho amashoti akomeye kandi ya kure

Abandi bakinnyi bagenzi be bahise bamusanganira bamufasha kwishimira igitego yari atsinze

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Kwizera Pierre, Omborenga Fitina

Buregeya Prince

Clement Niyigena

Christian Ishimwe

Mugisha Bonheur

Ruboneka Jean Bosco

Mugisha Gilbert

Niyibizi Ramadhan

Nshuti Innocent

Yannick Bizimana

Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga

Musikia Delphin

Niyonkuru Daniel

Bwira Bandu Olivier

Hitimana J Claude

Iradukunda Pacifique

Gakuru Matata

Nkubito Amza

Bugingo Samson

Watanga Shukulu Jules

Mundele Jonas

NIZEYIMANA J Claude


15:33" Umukino watangijwe na Rutsiro FC nk'ikipe yasuye, umupira ukaba wakozweho bwa mbere na Bugingo Samson ari nawe rutahizamu w'iyi kipe uyu munsi.

15:29" Amakipe yatomboye ibibuga, Rutsiro FC ikina iganisha ku karere ka Bugesera, mu gihe APR FC ikina yerekeza ku Kawembe

Rutsiro FC yashakaga guhindura amateka mabi ifite imbere ya APR FC, ariko byarangiye byanze

Abakinnyi ba APR FC bari babukereye bashaka gutsinda Rutsiro FC ku nshuro ya 5

Uyu mukino wakurikiye uwabanje saa 12:30 PM aho Mukura yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.

Imibare y'ibanze mbere y'umukino

Uyu mukino ubaye uwa 5 uhuje aya makipe mu mikino ya shampiyona, aho mu mikino 4 iheruka APR FC yayitsize yose. APR FC imaze gutsinda Rutsiro FC ibitego 11, mu gihe Rutsiro FC itarabasha gufungura amazamu imbere ya imbere ya APR FC.

APR FC mu mikino 5 iheruka, imaze gutsindamo 4, itsindwa umwe. Rutsiro FC mu mikino 5 iheruka gukina ya shampiyona, yatsinzemo 1, inganya 2, itsindwa 2.

Rutsiro FC iheruka gutsindwa na Rayon Sports, irasabwa kubona amanota 3 nibura ikinjira mu manota 20, gusa biragoye kubera uko yitwara iyo igeze imbere ya APR FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fiston1 year ago
    Apr fc nikomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND