Mu cyumweru kiri kurangira indirimbo nyarwanda zakomeje gukinwa ku bwinshi ariko by’umwihariko hari izihariye ikibuga kurusha izindi bitewe n’ubuhanga abazikoze bashyizemo.
Kuri ubu mu Rwanda ubajije umuntu wese hari indirimbo ashobora
ku kubwira ko azi atari uko imaze igihe kinini ahubwo uburyo yinjiranye
imbaraga zikomeye yaba mu kuyamamaza, uko ikoze n’ibindi.
Uy’umunsi tukaba twabateguriye urutonde rw’indirimbo zikomeje
guhiga izindi yaba ku mbuga zicururizwaho umuziki aho nko kurwa Youtube
indirimbo itamaze ibyumweru bibiri ariyo yihariye umusaruro w’inshuro yarebwe
nabari mu Rwanda.
Iyo ikaba ari nayo iyoboye urutonde rwa inyaRwanda Music kuko
hashingiwe ku bitekerezo by’abakunzi b’umuziki bakurikira inyaRwanda n’ibindi
bitangazamakuru by’amajwi n’amashusho iri hejuru cyane yitwa ‘Edeni’ ya Chriss
Eazy.
Ikurikirwa n’indirimbo ya Davis D yitwa ‘Truth or Dare’ iyi kuva
yasohoka ntirava mu InyaRwanda Music Top 10 aho igenda isimburanya imyanya
ariko igakomeza kugumamo bitewe nuko abantu bakomeza kuyishimira.
Umutima w’umusirikare ya Rocky Kimomo yahurijemo Sean Brizz na
Fireman mu mashusho yayo hagaragaramo n’ibyamamare bitandukanye nayo inkuru
yayo bigaragara ko yakoze ku mutima wa benshi.
Hari kandi Selebura indirimbo imaze igihe gito isohotse ariko
yahise igira igikundiro cyo hejuru byatumye ihita izamuka cyane kuri uru
rutonde iza ku mwanya wa kane uretse kuba ikunzwe n’umuhanzi ubwe arakunzwe
ndetse akunda kwamamaza ibintu bye mu buryo bumeze nko gushotorana.
Ababyibuka neza bazi ukuntu ijya kujya hanze yabanje guca
igikuba avuga ko yari yaratanze agahenge bityo abandi bahanzi bashyira hanze
indirimbo mu gihe atarashyira hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2023.
Umuhoza indirimbo ya Yago nayo iri muzikomeje kuryohera abantu
by’umwihariko abakundana dore ko ari nabo yayigeneye wumvise imyandikire yayo n’ibihe
yasohocyeyemo uy’umuhanzi akaba anaherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi 10
na ‘audiomark’ batanga icyizere.
Izi zikurikirwa n’izindi zirimo Liquor Store ya Fifi Raya umwe
mu bahanzikazi batanga icyizere, Grateful ya Meddy umuhanzi w’icyamamare mu
Rwanda no mu Karere.
Reka hashye ya Nel Ngabo uretse uburyo ikozemo bwihariye
bigaragara ko yamaze igihe ayitecyerezaho amashusho yayo nayo yarushijeho gutuma
abantu bayikunda arimo umukobwa uba winyonga bikomeye.
Iminsi myinshi ya Dany Nanone ni indirimbo uy’umuraperi usoje
amasomo ye ku Nyundo aba aramutsamo abamukunda avuga ko yongeye kugaruka yaba
mu buryo bw’amajwi n’amashusho yayo bigaragaza koko uy’umuraperi yamaze kwiyungura
ubumenyi mu muziki busumbyeho.
Hari kandi indirimbo yitwa ‘Boo and Bae’ ya Alyn Sano umwe mu
bahanzikazi bahagaze neza ndetse uvuze uwo kuba yaserukira u Rwanda yaza imbere
kuko ari we uri gukora cyane ndetse aheruka no kwegukana ibihembo bitandukanye
birimo nicya Kiss Summer Awards.
Nyuma y’indirimbo 10 zikunzwe hari izindi twabahitiyemo udakwiye
gucikwa ziganjemo inshyanshya nka Kuwa 3 ya Jowest yakoze agaruka ku buzima
yanyuzemo muri gereza yamazemo iminsi igera kuri 20, Diyama ya Fela Music abasore
bari kuzamuka neza babiri bavukana.
Slow whine y’umunyarwanda Cedric Kgboy umuhanzi w’umuhanga ukorera umuziki we mu gihugu cya Canada aho amaze
imyaka itari micye atuye anakorera.
Keza ya Kivumbi King uri mu bahanzi bahagaze neza muri iy’iminsi
yaba mu ndirimbo akorana n’abandi bahanzi barimo nabo hanze y’u Rwanda nize ku
giti cye.
Hari kandi Komusa ya Confy uheruka gutaramira abantu mu gitaramo
cya Kigali Jazz aho yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi muzamahanga barimo itsinda
rya B2C na Kidum umunyabigwi w’umurundi wigaruriye imitima yabatagira ingano mu
Karere k’Ibiyagabigari.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'EDENI' YA CHRIS EAZY
KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'DIYAMA' YA FELA MUSIC
KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'KUWA 3' YA JOWEST
KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'SLOW WHINE' YA Cedric KGBOY
TANGA IGITECYEREZO