Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Karake Clement bibarutse umwana wabo wa gatatu (Ubuheture).
Ishimwe Clement washinze Kina Music yahamirije
InyaRwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, ko bamaze kwibaruka umwana
wabo wa gatatu (umuhungu).
Ku wa 4 Mutarama 2021, nibwo Knowless yabwiye Radio
Rwanda ko hashize iminsi yibarutse umwana wa kabiri (Ubuheta).
Yatangaje ibi nyuma y’iminsi yari ishize hari amakuru
acaracara ku mbuga nkoranyambaga yandikwa n’abantu banyuranye, bavuga ko
yibarutse.
Icyo gihe, yavuze ko atahishe ko yibarutse umwana wa Kabiri “kuko ntawigeze abimbaza”. Avuga ko amafoto yashoboraga kugaragaza ko akuriwe,
atigeze ayerekana kuko yagumye hagati y’imiryango.
Uyu mwana wa kabiri bamwise ‘Inzora’. Uyu muhanzikazi
yavuze ko Ishimwe Clement ari we wahisemo ko uyu mwana bamwita ‘Inzora’
[Bisobanuye ukwezi kwuzuye].
Ati “Inzora ni Clement warizanye. Afite ukuntu muri
iyi minsi cyangwa se muri ibi bihe yabaye Umunyarwanda cyane. Yahoraga ambwira
ati ‘ubundi bino bintu by’amazina y’abakoloni ni ibiki? Kuki ubundi twiswe
amazina y’abandi?”
“Hari umuntu wo mu Burayi wasanga yitwa wenda
Hategekimana urabizi ntabwo bibaho…Yarabimbwiye ntabwo numvaga ko ari
n’Ikinyarwanda nakubeshya nanjye noneho we afite ukuntu abivuga [Inzoora]…Nyuma
ni bwo nasobanukiwe nanjye ko ari ‘full moon’ (ukwezi kwuzuye).”
Knowless avuga ko bwa mbere atwita inda y’umwana we wa
mbere atabyemeraga ko atwite, kuko ‘nari mfite ibyishimo byinshi ariko mfite
n’ubwoba’. Avuga ko muri we yibazaga ku kuba agiye kuba umubyeyi n’ukuntu azita
ku mwana we yari agiye kwibaruka.
Uyu muhanzikazi yavuze ko umwana we w’umukobwa
w’imfura Or ameze nk’umuvandimwe, kuko ngo uburyo amufatamo n’uburyo aba ashaka
ko bakina, biba bimeze nk’abavandimwe babiri bakuriye mu muryango umwe.
Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bari mu
byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse umwana wa Gatatu
Mu ntangiriro za Mutarama 2021, nibwo Knowless yemeje
ko yibarutse umwana wa kabiri
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAHWI’ YA KNOWLESS NA NEL NGABO
TANGA IGITECYEREZO