Ku nshuro ya mbere Chufa yateguye irushanwa ryo kubyina, ku banyempano bari munsi y’imyaka 24.
Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n’ubuyobozi bwa Chufa Company Ltd iri gutegura irushanwa, basobanuye byinshi bati: “Twatangiye urugendo rwo gufasha abafite impano kuzimenyekanisha, kandi ntabwo tuzahagarara icyo byasaba cyose, icyo twiyemeje tuzakigeraho.”
Bakomeza basobanura uko gahunda iteguye bati: “Twateguye irushanwa twise ‘Dance Competition 2023’ rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga cyane mu rwego rwo korohereza abantu aho baherereye hose, tukazahemba uzahiga abandi ibihumbi 500Frw no kumufasha kubona ibiraka, no kumenyekana mu myidagaduro.”
Abazitabira iri rushanwa bakaba ari abanyarwanda bafite imyaka iri munsi ya 24, umuntu akaba yemerewe guhatana wenyine cyangwa se mu itsinda gusa, ibihembo bikaba bitazahinduka yaba kuwiyandishije wenyine cyangwa abakora nk’itsinda.
Kwiyandikisha bikaba bikorwa binyuze mu kohereza amashusho kuri nimero ya WhatsApp +250723693793, ku bindi bisobanuro ukaba wanabariza kuri iyo nimero cyangwa ukabandikira ku rubuga rwa Instagram [@chufa_company_ltd/@ase_gontime]. Kwiyandikisha bizarangirana n’itariki ya 10 Werurwe 2023.
Ubuyobozi bwa Chufa Company Ltd bwagarutse ku irushanwa rya One Nyota Music Competition rigeze murwa mahina, bati: “Nibyo koko irushanwa ryo kuririmba naryo rirakomeje, ubu abahanzi batandatu nibo basigayemo.”
Bongeraho bati: “Muri iki gihe abahanzi basigaye bari mu myiteguro y’umunsi wa nyuma uzasiga hamenyekanye uzahiga abandi mu birori bizaba muri Gicurasi 2023, uzafashwa mu bikorwa by’umuziki we akorerwa indirimbo z’amajwi n’amashusho, anafashwa kuzimenyekanisha.”
Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwavuze ko bufite n’indi mishinga itandukanye izaba mu mpeshyi abanyarwanda bazamenyeshwa mu bihe bitari ibya kure, ndetse yo yagutse kurushaho bunizeza kurushaho gutanga serivisi inoze ku bafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa bayo.
Ikompanyi ya Chufa ikaba yaratangijwe ifite intego yo kuzamura impano nshya, no gutegura imishinga itandukanye irimo n’iy’ibirori n’ibitaramo.
Mu gihe bamaze bafunguye amarembo hari byinshi bakomeje gukora, bitanga icyizere cy’ejo hazaza h’imikorere yayo.
TANGA IGITECYEREZO