Kigali

Bushali na Nessa! Indirimbo nshya zakwinjiza muri Weekend ya mbere itangira Werurwe 2023

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:2/03/2023 19:47
0


Abakurikira INYARWANDA bamaze kumenyera ko mu mpera za buri kwezi dukora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi, zirimo iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina, ikigamijwe kikaba ari uguteza imbere umuziki nyarwanda.



Mu gihe turi mu mpera z’icyumweru cya mbere cya Werurwe 2023 , twakoze urutonde rw’indirimbo zishobora kugufasha kuryoherwa na yo na cyane ko indirimbo zimwe na zimwe zishobora kuba zitazwi ariko ari nziza.

‘Kuwa 3’ – Jowest

Jowest wari umaze iminsi 21 afunzwe, nyuma yo kurekurwa yashyize hanze indirimbo yise ‘Kuwa 3’ ivuga ku munsi yafungiweho.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi asaba Imana kumuha imbaraga zo kwihangana. Amajwi yayo yatunganyijwe na Winner, asozwa na Dayton.


‘Ikenge’ – Nessa ft Bushali

Nessa umwe mu bahanzikazi b’abahanga mu gukora ijyana ya Hip Hop umaze kumenyekana kubw’amagambo akakaye akoresha mu ndirimbo ze, ariko zigakundirwa ubuhanga bwazo yashyize hanze iyitwa Ikenge.

Ikenge ni indirimbo yakozwe na Beat Killer ikaba ari indirimbo ushobobora gutangira icyumweru wumva, bitewe na Rap y’imbaraga yahuriyemo abaraperi bakomeye mu Rwanda.

‘Diayama’ - Fela music 

Fela music ni itsinda ry’abahanzi babiri b’abahanga bavukana, Rigizwe na Feikel na Labii basohoye indirimbo Nshya y’urukundo bise diyama.

Diyama ni indirimbo imaze kwakirwa neza mu masaha make imaze isohotse, kuko abantu benshi berekanye ko ibyo bari kuririmba ari urukundo rwa nyarwo.

‘Ni Byiza’ – Possible ft Papa Cyangwe

Possible umwe mu bahanzi bari kwerekana itandukaniro no kuzamuka neza mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ‘Ni byiza’ yakoranye na Papa Cyangwe.

Ni byiza ni indirimbo uyu muhanzi akoze ahagaze neza mu muziki, cyane ko indirimbo ze zidasiba kwerekwa urukundo bigahuzwa n’ijwi ry’uyu muhanzi ritandukanye n’ay’abandi.

‘Umutima w’umusirikare’ - Rocky Kimomo, Sean Brizz na Fireman

Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kimomo yamurikiye abakunzi be indirimbo, izakoreshwa muri filime yise ‘Wrath of Soldier’ amaze igihe atunganya.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi ya Sean Brizz n’umuraperi Fireman, izaba iri muri filime igaragaramo abantu batandukanye b’ibyamamare barimo, Serge Iyuremye, Anita Pendo, Khalifan Govinda. Fatakumavuta, n’abandi.

'Selebura' - Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Selebura ’ yatunganyijwe na Element mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo akorwa na Sacha Vybez wo muri Uganda.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda, ni indirimbo ya mbere Bruce Melodie akoze muri uyu mwaka.

‘Komusa’ – Confy

Munyaneza Confiance ukoresha amazina ya ’Confy’ muri muzika, mbere y’uko ajya mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yabanje guha abakunzi be indirimbo nshya yise "Komusa" (Comme Ça)”.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na C’est Pro David asozwa na Flyest Music, mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Chico Berry, Eazycuts na Director C.

‘Keza’ - KIVUMBI KING

Kivumbi King, umwe mu bahanzi bagezweho abikesha umuziki we ukunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye yasohoye amajwi n’amashusho y’indirimbo “Keza”, nyuma ya ‘Yalampaye’ yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi.

Iyi ndirimbo Keza, amashusho yayo yafatiwe i Burundi aho uyu muhunzi akubutse, akaba yaranaririmbye mu gitaramo cya Trappish Concert aho yajyanye ku rubyiniro na Kirikou Akili banakoranye indirimbo.

‘Edeni’- Chriss Eazy

Umuhanzi Chriss Eazy ubarizwa muri Sosiyete ya Giti Business Group ikora ibikorwa byo gufasha abahanzi, gusobanura filime n’ibindi muri iki cyumweru yahaye abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Edeni’.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri muzika nyarwanda, iyi ndirimbo ye nshya amajwi yayo yatunganyijwe na Element asozwa na Bob Pro, amashusho yayo yakozwe n’abarimo Samy Switch, Ten Lee, Ni Wardu, Dylan Kabaka, Queen Mother, Hussein Traole asozwa na Chris Eazy we ubwe.

‘Mutima’ – Yago

Nyarwaya Yago umaze iminsi mike atangiye umuziki yikojeje mu nganzo agarukana indirimbo yise ‘Mutima’, ayigenera abakundana ku munsi wa Saint Valentin.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Knox on the beat, mu gihe amashusho yayo yakozwe na John Elarts wihariye isoko ry’i Burundi mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

‘Sinshaka ko uryama ubabaye’ - King James

King James witegura kumurika album ya munani ari gukorera muri KINA Music nyuma y’imyaka irenga icumi ayivuyemo, yatangiye gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize.

Indirimbo ya mbere yasohotse kuri iyi album ya munani ni iyo yise ‘Sinshaka ko uryama ubabaye’, yatunganyijwe na Ishimwe K Clement mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo yakozwe na Iba Lab.

‘Haraje hashye’ – Nel Ngabo

Mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi be ku munsi w’abakundana ‘St Valentin’, Nel Ngabo yasohoye indirimbo nshya yise ‘Haraje hashye’.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo y’umusore wibutsa umukobwa w’inshuti ye ibihe byiza bari bugirane, mu ijoro bari buhuriremo.

‘Ntakibazo’ - Deejay Pius na Jose Chameleone

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko, DJ Pius yamurikiye abakunzi be album nshya yise ‘Thirty fine’ iriho indirimbo 11.

Iyi album yagizwemo uruhare n’abarimo Rama Isibo, dore ko yamufashije kwandika nyinshi mu ndirimbo ziyigize.

Iyi album igaragaraho abahanzi batandukanye barimo Jose Chameleone, Kivumbi King & Maestrobooming, Bruno K Levixone na Jules Sentore.

‘Sosi ya Biyo’  - Dr. Nganji ft Slum Drip x Bushali

Dominic Ngabonziza uzwi nka Dr. Nganji wakoze indirimbo nyinshi z’abaraperi banyuze muri Green Ferry Music, yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo zisaga 15 zikubiye kuri album ye ya gatatu yise ‘OverdoseII’.

Ni album Dr. Nganji yahurijemo abahanzi batandukanye barimo B Threy , Icenova, Bushali , Bruce The 1st , Angel Muthoni, Slum Drip, White Monkey , Bill Ruzima , Kaya Byinshi, Dani Kard, Amalon , n’abandi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND