Umuhanzi w'ikinamico akaba n'umusizi, Kalisa Rugano, yatangaje ko hari gahunda yo gukina filime ishingiye ku mukino "Kaze Rugamba" wavuyemo igitaramo, kandi bakagera no mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu kugaragaza inyungu iva mu bumwe n'amahoro.
Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki
1 Werurwe 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Piece Motel ari
kumwe n’Umuyobozi wa Iteka Youth Organisations, Yannick Niyonzima ndetse n’Umuyobozi
wa Mutabaruka Club, Nzoyisaba Omer.
Ni ku nshuro ya kabiri, hagiye kuba igitaramo ‘Kaze
Rugamba’. Icya mbere cyabereye ahahoze ari KIE- Kimironko ari na ho icya kabiri
kizabera, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, guhera saa moya z’umugoroba.
Kuri Kalisa Rugano, igitaramo cya mbere cyagenze neza
ari nayo mpamvu biyemeje gutegura icya kabiri. Ati “Twakoze igitaramo cyiza!
Ibyo n'abaje barabidushimiye, bashimye ko igitaramo twakoze ari cyiza. Ni
ukuvuga ngo kubona abantu bacye, no gukora igitaramo ntigishimwe biratandukanye
cyane.”
Akomeza ati “Iyo igitaramo gishimwe, ibyo washoye biba
ari binini cyane. Kuko, igihe cyose ushobora kongera kugiha intera ukazamuka.
Iyo, ari kibi ushobora kuva ku rubuga uvuyeho. Ntabwo rero twishisha ko
igitaramo twakoze atari cyiza.”
Kalisa yavuze ko iki gitaramo cyabaye cyiza kubera ko
gishingiye ku muco w’Abanyarwanda n’abarundi.
Uyu musaza w’imyaka 77 y’amavuko, avuga ko muri
gahunda bafite ari uko iyi mbyino ‘Kaze Rugamba’ yakomotseho iki gitaramo,
uzagezwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Yavuze ariko ko bitewe n’ibibazo biriho muri iki
gihe, batorohewe no kuba uyu mukino wagezwa mu Burundi. Ariko afite icyizere cy’uko
igihe kimwe bizakunda.
Kalisa Rugano ati “Igitekerezo ni uko umukinano nk’uyu
dukoze mu Rwanda ugomba no kujya mu Burundi bakawubona. Gusa, ntibidukundira
ubu ngubu. Ari nayo mpamvu navuze ko nizere ko umunsi umwe […] umukino
nzawubaraga (abo bafatanya), bakawusigarana, umunsi umwe ukazerekanwa mu Burundi.”
Kalisa Rugano yabaye mu Burundi mu gihe cy’imyaka 35,
aho yakoreye ibikorwa bitandukanye byubakiye ku Nganda Ndangamuco.
Avuga ko uyu mukino wubakiye kuri iki gitaramo
bafite gahunda yo kuwugeza mu bihugu birimo amahoro ‘mu kwerekana amahoro n’ubumwe
bw’abantu’.
Yavuze ko banatekereza kuzavana uyu mukino ku kuba
abantu bawubona bitabiriye igitaramo ahubwo ‘tukawukoramo filime mbarankuru
kandi nziza’. Ati “Niho tugana. Tukagerageza kubihuza hose hashoboka. Ni itwaro
ikomeye y’amahoro.”
Rugano avuga ko mu busanzwe ‘Kaze Rugamba’ yari
indirimbo Abanyarwanda bakirije umwami w’u Burundi’. Uwo mwami yitwaga Rugamba,
icyo gihe bayimuririmbire ari “mu twicabarabami twa Nyaruteja.”
Rugano avuga ko icyo gihe umwami yishimye cyane, ubwo
bamuririmbaga ari gutambagira. Yumva (umwami) ko bamwakiranye icyubahiro,
urugwiro biganisha ku mahoro y’ibihugu byombi.
Iki gitaramo cy’umukino bise ‘Kaze Rugamba’ kigamije
kwizihiza no kwerekana Ubumwe b’Abanyarwanda n’Abarundi. Mu 2008 igitaramo
nk’iki cyahuje Abagumyabanga ndetse n’Itorero Inganzo Ngari, kibera ahitwa
Odeon Palace mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Kuri iyi nshuro ya kabiri, iki gitaramo cyatumiwemo
Ballet Mutabaruka et Sango, Club Intwari, Club Himbaza ndetse na Olympe
Niragira.
Kalisa Rugano
yavuze ko bafite gahunda yo gukora filime mu mukino ‘Kaze Rugamba’ no kuwugeza
mu bindi bihugu
Umuyobozi wa Iteka Youth Organisation, Yannick avuga
ko abakiri bato bakwiye guharanira kumenya birambuye amateka y’igihugu cyabo
kugira ngo bazabone uko bayavuga
Nzoyisaba Omer wo muri Club Intwari yashimye bikomeye Kalisa Rugano uri kubafasha gukora ibihangano bihamagararira amahoro n’ubumwe
Uhereye ibumoso: Yannick Niyonzima, Kalisa Rugano na Nzoyisaba mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023
Iki gitaramo cyubakiye ku mukino ‘Kaze Rugamba’ kizaba
ku wa 3 Werurwe 2023 kuri KIE- Remera
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO