Ni itorero ridashidikanywaho kugira abakobwa b’uburanga butangaje ndetse iyo ugerageje kuraranganya amaso, bose ubona basa, ntushobora gutandukanya Roxane na Umuratwa cyangwa Teta na Musoni.
Aba tuvuze, ntituvuzemo Keza Melissa, Mpinganzima na Gwinondebe, ntituvuze kandi Muvunyi Ange Nina ukira yitwa Mimi muri Filime Indoto ica kuri RTV. Aba bakobwa bose ntiwabasha kubarondora ari nayo mpamvu inyaRwanda.com yabaguteguriye mu mafoto asaga mirongo 50.
Gusa nyuma yo kubabona, wibuke ko umuryango mugari babarizwamo w'Inyamibwa, ufite igitaramo gikomeye aho bageze kure imyiteguro yacyo. Nucyitabira, uzabareba imbonankubone, babyina muri bwa buhanga bwabo. Uzagira n'igihe cyo kwishimana nabo, kwifotozanya, byose mu buryo bwiza.
Iki gitaramo ‘Urwejeje Imana’ kizaba ku wa 19 Werurwe 2023, kandi kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ihema rya Virunga ryakira abantu barenga 4,500. Amatike ari kuboneka kuri Events.noneho.com & InyaRwanda.

Umuratwa Anitha Kate ari ku ruhembe mu bizungerezi bibarizwa muri iri tsinda

Nituvuga kuri Teta Ndenga Nicole we burira bucye. Aha yazamuye amaboko yerekana n'inyinya

Roxane nawe, mu bwiza ntawe ujya upfa kumuhiga

Musoni Kevine; ubwiza, uburanga afite uko abihuza no kubyina bikanyura abamureba

Uyu mwali benshi bakunda kumurangarira iyo ari kubyina. Uzaze wihere ijisho nawe

Aha bari kumwe noneho. Umuratwa, Roxane na Teta Ndenga

Uburyo bifotozamo buba nabwo butandukanye, byose bigahuzwa n'umuco

Mu Nyamibwa honyine niho ibi ushobora kubibona. Nawe uzaze kwihera ijisho

Teta impande zose uba ubona ko yakoze imyitozo ihagije

Roxane noneho we biba akarusho kuko yavuye i Nyanza aho umuco uturuka

Barabyina kakahava, abo babyiniye bagataha bizihiwe

Igishobora kukwereka ko aba bakobwa ari abasirimu bagusuhuza mu buryo bwose

Uburyo basa ni nako imibyinire yabo isa. Unyurwa nayo aho uba uri hose

Barabyina ku buryo wumva wajya uhora unabyerekwa mu nzozi

Aha bari babyiniye umwe mu bageni bakoze ubukwe, abarata amashimwe

Iyo bari mu birori ubona ko babyiteguye. Ubu noneho hatahiwe ibyabo

Inseko n'ubwiza bwabo mu bituma abantu babakunda

Usibye inseko n'ubwiza, bafite umwihariko udafitwe na buri wese

Ihere ijisho amafoto yabo bose uko baba bameze





Urarikiwe kuzitabira igitaramo cy'Itorero Inyamibwa kizabera muri Camp Kigali kuwa 19 Werurwe
