Perezida Paul Kagame n'Umwami wa Maroc, bagiye guhabwa igihembo cy'Indashyikirwa mu guteza imbere Siporo muri Afurika, igihembo gitangwa n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF.
Mu butumire bwashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, CAF yatumiye Perezida Kagame mu muhango wo gutanga igihembo cyitwa ‘CAF President’s Outstanding Achievement Award.’ G
Ni igihembo gihabwa umukuru w’igihugu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere siporo. Muri ubu butumire kandi, bigaragara ko n'Umwami wa Maroc, King Mohammed VI, nawe azahabwa iki gihembo na CAF.
Ni umuhango biteganyijwe ko uzabera i Kigali tariki 14 Werurwe 2023, ukazitabirwa n'Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, Gianni Infantino, ndetse n'abandi bashyitsi ba CAF.
Perezida Kagame yemeza ko siporo igendana mu buryo bwa hafi n'indi miyoborere yose by'umwihariko Politike kuko nayo isaba gusenyera umugozi umwe
Tariki 15 Gicurasi mu 2021, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, ryakoreye inama y'ubuyobozi mu Rwanda, ndetse iyo nama ikaba yaritabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame; Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, Gianni Infantino; ndetse n'uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger.
Muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko n'ubwo akora politike ariko ibamo ubuzima busa n'ububa muri siporo. Yagize ati: "Mu buzima busanzwe ndi umunya-politike ndetse ngomba kumenya neza niba ndi muri Politike ifite icyerekezo kiza.
Iyo urebye muri siporo ukabona amakipe uko abayeho, ubona ko bisa neza n'ibiba muri Politike, icy'ingenzi ni imiyoborere. Muri Siporo, ikipe isenyera umugozi umwe kugira ngo igere kure, ari na byo biba muri Politike kuko naho bisaba gusenyera umugozi umwe."
Harabura ibyumweru bigera kuri bibiri ngo u Rwanda rwakire inama ya 73 ya FIFA izatorerwamo Perezida mushya wa FIFA. Iyi nama izaba tariki 16 Werurwe 2023. Gianni Infantino usanzwe ariwe uyobora iri shyirahamwe, ni we mukandida rukumbi kuri uyu mwanya, byitezweko azongera akayobora iri shyirahamwe.
Perezida Kagame ubwo yashimiraga Umuyobozi wa FIFA n'uwa CAF
TANGA IGITECYEREZO