Kigali

Arifuza kuba mu bakire 10 mu Rwanda! Munyankindi wahereye ku nkoko 50 yatinyuye urubyiruko mu Umushyikirano

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2023 19:53
0


Munyankindi Abraham yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko avuze mu ncamake urugendo rw’ubukire bwe ahereye ku nkoko 50, kandi ari guharanira kubakira ku byo amaze kugeraho kugira ngo mu myaka 10 iri imbere azabe ari mu bakire u Rwanda ruzaba rufite.



Munyankindi ni umwe mu rubyiruko rw’intore mu Mbanzabigwi z’Akarere ka Gisagara mu Majyepfo y’u Rwanda, witabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 iri kubera muri Kigali Convention Centre.

Uretse Abanyarwanda barenga 1500 bakoraniye muri iyi nyubako, mu turere dutandukanye twatoranyijwe bamwe mu baturage bafite ibitekerezo n’ibibazo bashyizwe ahantu hamwe, ari naho Munyankindi yari [Mu karere ka Gisagara] ubwo yavugaga ku rugendo rwe rw’ubuzima.

Ahawe umwanya, Munyankindi Abraham yashimye Perezida Kagame ku bwa gahunda y'uburezi kuri bose. Yavuze ko binyuze mu miyoborere myiza, yabashije kwiga arangiza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Uyu musore yavuze ko akimara kurangiza amashuri yahise asubira iwabo i Gisagara, ashaka uburyo bwo kwiteza imbere bitanyuze mu gushakisha akazi.

Munyankindi avuga ko yashatse ibiraka abikuramo ibihumbi 200 Frw, ayakoresha agura inkoko 50. Izi nkoko yarazoroye, zitumuteza imbere.

Muri ya gahunda yo kuremera urubyiruko, Leta yamuteye inkunga y'ibihumbi 300Frw arabyongera bibasha kumugeza ku nkoko 500.

Yavuze ko izi 'nkoko zamfashije mu bukire, ndakira'. Avuga ko amafaranga y'inyungu yakuraga mu korora inkoko, yayashoraga no mu bucuruzi bwo kugura imyaka akayisubiza.

Munyankindi avuga ko yatanze akazi ku rubyiniro 9, kandi muri aba, batanu yabaguriye moto. Uyu musore yavuze ko ubu nawe yaguze imodoka 'imufasha kuzenguruka akora akazi ke'.

Yanavuze ko ubu afite abana batatu yakuye mu muhanda. Ati "Ubu bariga neza." 

Yavuze ko imihigo ikomeje kuko ari mu biganiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), mu kureba uko batangiza uruganda rutunganya ibikomoka kuri avocat birimo nk'amavuta.

Munyankindi yemeza ko akataje mu rugendo rwe rw’ubuzima, kandi arifuza ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu bakire u Rwanda rufite.

Ati "Ndifuza ko mu myaka icumi iri imbere, ngomba kuzaba ndi mu bakire 10 iki gihugu kizaba gifite.”

Umushyikirano ni inama ihurirwamo n'abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma n'Abanyarwanda bari imbere no hanze y'igihugu, aho barebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaganira ku mbogamizi zihari n'ingamba zarushaho guteza igihugu imbere.

Umushyikirano ukomoka mu muco no mu migenzo y'Abanyarwanda. Umushyikirano kandi uri mu Itegekonshinga ry'Igihugu guhera mu 2003.

Guverinoma y'u Rwanda yawushyizeho nka kimwe mu bisubizo by'umwimerere Abanyarwanda bihangiye, mu rwego rwo kujyanisha gahunda z'Igihugu z'iterambere n'amateka y'Abanyarwanda.

 

Munyankindi Abraham yavuze ko yahereye ku nkoko 50, Leta imuteye inkunga abasha kugera ku nkoko 500 

Munyankindi yavuze ko mu gihe cy’imyaka 10 ashaka kuzaba ari umwe mu bakire 10 u Rwanda ruzaba rufite




Uhereye iburyo: Madamu Jeannette Kagame, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Dr Kalinda François Xavier 


Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse ku byagezweho nyuma y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 17 


Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimye ko icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyazamutse







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND