Henok Mulubrhan niwe wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, akoresheje imbaraga nyinshi mu gace ka nyuma.
Rwari
urugendo rw'igitangaza kuri Henok Mulubrhan wigeze kugira agahinda gakabije, ariko uyu mwaka wa 2023 izuba rikaba ritangiye kumurasira. Tariki 11 Ugushyingo
1999 nibwo Henok Mulubrhan yabonye izuba, avukira mu gace ka Asmara mu
gihugu cya Eritrea.
Henok
Mulubrhan yavukiye mu muryango udafite amikoro ahagije, gusa akaba umwana
ukunda umukino w'igare. Ahagana mu 2015, nibwo Henok Mulubrhan yatangiye
kugaragaza impano y'umukino w'amagare by’umwihariko imbere iwabo, aho yanyuze mu
mashuri atandukanye yigisha umukino w'igare dore ko iki gihugu kiri mu bihugu
bifite imitegurire myiza mu mukino w'amagare.
Henok ni umwe mu bakinnyi b'amagare batangiye neza umwaka wa 2023 muri Afrika
Mu
2018, nibwo izuba twavuga ko ryari ritangiye kwakira Henok Mulubrhan dore ko
yaje gusinyira ikipe y'abatarabigize umwuga, ya World Cycling Centre ayikinira
umwaka umwe. Mu 2020 Henok yasinyiye ikipe ya NTT Continental Cycling Team, nayo
ayikinira umwaka umwe.
Ubwo
uyu musore yageraga muri NTT Continental Cycling Team, yasanzemo mwenewabo
Tesfatsion Natnael ufite Tour du Rwanda y'umwaka ushize. Mu bakinnyi uyu musore
yari kumwe nabo, harimo Pritzen Marc Oliver bari kumwe muri Tour du Rwanda aho
we yakiniraga ikipe ya Education Nippo Development Team, ndetse n'umunya-
Ethiopia Abreha Negasi ukinira Q36.5 Pro Cycling Team nayo yari mu Rwanda.
Henok Mulubrhan yari agiye guhagarika
umupira w'amaguru
Mu
2021, Henok Mulubrhan yatandukanye na Continental Cycling Team aza gufatwa
na Bike Aid, ariko ayigiriramo ibihe bigoye mu mwuga we. Uyu musore wari umwe
mu bakinnyi bakomoka muri Eritrea bazamukaga neza, yageze muri Bike Aid imbaraga
zo gukora ziranga, umusaruro uba muke, kugera ubwo iyi kipe imurekuye kubera
kubura urwego.
Henok ikipe ye iri mu makipe 3 yashoje Tour du Rwanda agifite abakinnyi buzuye
Henok Mulubrhan wumvaga ubuzima bwe buzaba gukina igare yaje gutakaza ikizere yumva gukina igare yabihagarika, nk’uko yabidutangarizaga mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere y'agace kerekeza i Karongi. Yagize ati “Ndibuka ubwo nakiniraga Bike Aid sinzi ibyambayeho, umusaruro mu kibuga urabura kugera aho ikipe ihisemo kundeka.
Icyo gihe naratashye njya murugo, mfata umwanzuro wo
kureka igare, ariko mu rugo barambuza ngo ningume ngerageze. Nari mfite imyaka
mike ariko numvaga igare ndihuzwe, gusa ndashimira ubuyobozi bw'ikipe ya Green
Project bwangiriye ikizere bukampa umwanya, ariyo mpamvu ngomba gukora cyane
nkabitura."
Asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Eritrea
Mu
2022, Henok Mulubrhan yaje gusinyira ikipe ya Bardiani -CSF, ahuriramo na
Munuele Tarozzi wegukanye agace ka 7 ka Tour du Rwanda. Icyo gihe Henok
Mulubrhan yaje kwitabira Tour du Rwanda aba uwa gatanu, gusa gukomezanya
n'iyi kipe ntibyakunda birangira asinyiye Green Project ariyo ari kugiriramo
ibihe byiza.
Mu 2023 Henok Mulubrhan akigera muri Green Project yaje kwegukana irushanwa rya African Road Championship, aba uwa kabiri mu gukoresha ibihe bike bakoresheje ikipe, ndetse aba uwa gatatu mu guhangana n'ibihe ku giti cye.
Tour du Rwanda
ye ya kabiri, Henok Mulubrhan yaje kwegukana isiganwa abaye uwa mbere mu
duce umunanani, aho yakoresheje amasaha 28, iminota 58 n'isogonda rimwe. Henok
Mulubrhan yegukanye uduce tubiri twa Tour du Rwanda harimo agace ka Huye
Musanze, n'agace ka nyuma ka Kigali Kigali.
Henok yaje muri Tour du Rwanda amaze kwegukana Africa championship yari atwaye kabiri yikurikiranya Henok ubu afite akamwenyu noneho ko gukina igare
TANGA IGITECYEREZO