Ijoro ryakeye ryari ijoro ry’umunezero n’ibyishimo ku banyamideli batandatu bahize abandi muri 30 bari bahanganye, ubwo batsindaga kuba aba Top Model ba mbere mu Rwanda ndetse no guhabwa uburenganzira bwo guhatana mu birori bikomeye by’imideli ku isi.
Tariki 25
Gashyantare 2023, ni umunsi utazibagirana kuri Kenson Munyana, Laura Sarah,
Diane Ngabonziza, Amelia Mwiza, Rwemarakurinda Mac Alan na Nshogoza Jean bahize
abanda bakegukana ibihembo.
Mu byishimo
byinshi byagaragazwaga n’abari mu cyumba abakobwa n’abahungu biyerekaniragamo,
byatangiye buri wese yerekana ingendo ye n’intambuko bya kinyarwanda nyuma y’igihe
bitoza kuzaba abanyamideli bakomeye.
Uko amasaha
yagendaga agenda ni nako ibirori nyirizina byakomezaga kugenda biryoha, ariko
buri umwe akomeza gushyigikira uwamunyuze mu ntambuko nziza itagira uko, isa n’imyambaro
myiza ijyanye n’ibirori.
Nyuma y’umwanya
bari kwerekana uburyo baberewe, uburyo batambuka, uwari uyoboye ibirori Mc Lion
Imanzi yahamagaye abanyamideli uko ari 30 maze batoranyamo 15 beza cyane, ari nabo bavuyemo batandatu.
Muri aba 15 habanje
gutoranywamo kandi 4 bazakomeza kwitabwaho na Rwanda Global Top Model barimo
Divine Muziranenge unamenyerewe cyane mu mideli, ndetse na Osee Iriho usanzwe
azwi cyane.
Nyuma y’uko
hatoranyijwe aba bane hari hatahiwe 6 nyirizina bagomba guhabwa ibihembo ndetse
bagaserukira u Rwanda, muri Rwanda Global Top Model cyane ko wabonaga ko
babikwiriye ndetse batazapfa korohera abandi.
Ibyagendeweho
kugira ngo haboneke 6, harimo 3 mu batowe cyane, harimo Kenson Munyana wayoboye
abandi mu majwi, agakurikirwa na Laura Sarah watowe cyane ndetse na Diane
Ngabonziza mu batowe cyane.
Nyuma yo
gutoranya abatowe cyane hari hatahiwe abandi batatu batoranyijwe n’akanama
nkemurampaka aribo Amelia Mwiza, Rwemerakurinda Mac Alan ndetse na Nshogoza
Jean uzwi cyane mu mideli.
Mu kiganiro
inyaRwanda.com yagiranye na Ndekwe Paulette umuyobozi wa Rwanda Global Top Model, yagize ati “Ndashimira aba Candidate bose bitabiriye aya marushanwa, mu
marushanwa habamo gutsinda no gutsindwa, bari babikwiye ari benshi ariko abatambutse
n’abari babikwiriye, abatowe cyane n’abatoranyijwe n’akanama nkemurampaka.”
Bamwe mu banyamideli batandatu batsinze
Ndekwe
yavuze ko yijeje abanyarwanda ko bagiye kohereza aba bana mu marushanwa akomeye, ndetse ko rigiye kuba itangiriro ry’ibikorwa bikomeye bigiye kuba mu bihe
bitandukanye.’’
Ndekwe kandi
yavuze ko igikorwa kiri hafi babiri bagiye kujyamo umukobwa n’umuhungu, ari
Dubai Internation Fashion Week, ndetse hari Company ya Satgru yabemereye
amatike y’indege agenda n’agaruka, nabo bakishyura ibindi birimo aho kuba,
kurara n’ibyo bazifashisha mu gihe bazaba bariyo.
Ni intambwe
ikomeye mu Rwanda cyane ko iyi Dubai Internation Fashion Week igiye kuba aribwo
bwa mbere igiye kwitabirwa n’abanyarwanda, ndetse Paulette akaba yavuze ko vuba
aratangaza abazagenda na buri wese aho azajya ajya.
Abanyamideli uko ari 30 batoranyijwemo 15
Byari ibyishimo kubitabiriye
Divine Muziranenge umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda
Intambuko zabo zari zihariye imbere y'imbaga
Alliance ntiyabashije gukomeza mu kindi kiciro
Kuva mu ntangiriro wabonaga ko yari afite umwihariko
Ni uko ubundi mu mideli bahagarara
Uyu nawe amahirwe ye yahise arangira n'ubwo intambwe yari yayiteye
Bahinduraga mu dukanzu badodewe
Osee Iriho ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda
Yahawe indabo na Miss Globe Rwanda 2021 amaze gutsinda
Amarangamutima ye yabuze aho ayakwiza
Ibyishimo byari byose kuribo
Yapfukamye ashima Imana nyuma yo gutsinda
Igihembo bahawe cyari kigizwe n'itike y'indege
Ndekwe Paulette ahobera abatsinze
Danny Kwizera umwe mu banyamideli wari n'umwe mu bagize akanama nkemurampaka
Umubyeyi we yari yaje kumushyigikra
TANGA IGITECYEREZO