Abasore n’inkumi 30 basoje amasomo atandukanye yerekeye sinema babifashijwemo na Ishusho Arts Center mu cyo yise Ishusho Arts Program.
Ishusho Arts Program ni gahunda igamije gufasha abakunda sinema kwiga byinshi bijyanye nayo, bakagira ubumenyi bubafasha gukabya inzozi zabo. Abanyeshuri basoze bize amezi atandatu. Ni gahunda yasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023.
Nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi w'urugaga nyarwanda
rureberera abakora umwuga wa sinema mu Rwanda (Rwanda Film Federation), Willy
Ndahiro yaragaraje ko iki gikorwa ari
icyo kwishimirwa.
Ati ‘‘Icya mbere ni ikintu twishimira nka Rwanda Film
Federation kuko imwe mu ntego zacu ni ugutunga abakora sinema babigize
umwuga kandi babifitiye ubumenyi. Kubona Ishuho
Arts Academy ni ikintu cyo kwishimira
kuko bari kudufasha mu urwo rugendo twatangiye. Ni ikintu cyo kwishimirwa.’’
Yakomeje agaragaza ko iyi ari intangiriro yo kugira
abanyamwuga muri sinema.
Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts Center yakoze iki
gikorwa yavuze ko bagitekereje mu rwego
rwo gutanga umusanzu muri sinema batanga ubumenyi.
Ati ‘‘Dusanzwe dutegura ibikorwa birimo Rwanda International Movie Award (RIMA) niyo mpamvu twatekereje gufasha abanyempano muri sinema."
"Icyadutunguye
ni uko abanyeshuri basoje uyu munsi uko twabatekerezaga atari ko twababonye ntabwo
basanzwe bafite amatsiko ku buryo amasaha yo kwiga yarangiraga bagakomeza.’’
Isimbi Alliance [Alliah Cool] uri mu bayobozi ba Ishusho Arts Center, yavuze ko abasoje bahawe impamyabumenyi ariko ari bwo
batangiye urugendo muri sinema.
Ati ‘‘Uyu munsi tubahaye
impamyabumenyi ariko urugendo rwo nibwo rugitangira. Ikindi bisaba byinshi
birimo guhora wiga kutarambirwa ndetse no kubikunda by’umwihariko.’’
Yavuze uyu mwuga usanzwe utunze benshi avuga ko ashimira benshi bakomeje gushyikira uyu mwuga, imbere y’ibi bigo abanza gushimira Leta y’u Rwanda.
Avuga ko mu myaka 10 ishize, Ishusho Arts Organization imaze
bishimira ku bikorwa bitandukanye bakoze birimo Rwanda Movie Awards igiye kuba
ku nshuro ya munani.
Yagaragaje ko bari gutegura gutangiza inzu itegura
ikanatunganya filime [Production House] izaba iri mu za mbere mu karere ka
Afurika y’Uburasirazuba.
Delice Uwase wari umwe mu banyeshuri bize muri iri
shuri ndetse anahagarariye abandi yiga kuyobora filime[Film Directing] ariko
abivanga no kuzikina , yagaragaje ko hari umusaruro ukomeye amasomo bafashe
agiye gutanga.
Avuga ko kuva kera yahoraga yifuza kuba umwe mu bantu
bayobora filime mu Rwanda.
Ati ‘‘Tuza kwiga nta kintu twari dufite twarebaga
filime bisanzwe ariko icyo nkuyemo ni ukumenya uburyo filime zikorwa n’ireme
zaryo ikindi ni indangagaciro ziranga abayobora filime. Nize kuba umuntu
utavugirwamo mu kazi.’’
Abanyeshuri basoje amasomo uyu munsi bize byinshi
birimo kwandika filime, gutunganya filime mu mashusho ndetse n’ibindi.
Bigaga mu minsi isanzwe y’icyumweru uretse muri weekend biga amasaha umunani.
Muri Werurwe 2023, nibwo abandi bifuza kwiga ibijyanye na sinema bazatangira kwiga aho ababishaka bazajya ku Ishusho Arts Center Kimihurura bagasobanuza.
Aba banyeshuri uko ari 30 basoje amasomo yabo muri sinema
Ibyishimo byari byose bafatana ifoto na Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts Center yateguye igikorwa
Willy Ndahiro uyobora Rwanda film federation asuhuza Alliah Cool
Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model n'umugabo we bari bitabiriye
Bamenya ari mu batanze impamyabumenyi ku basoje
Niyomwungeri Aaron wigishaga aba banyeshuri ni umwe mu babashyikirije impamyabumenyi zabo
Willy Ndahiro aganiriza uru rubyiruko rwasoje amasomo yarwo
Jackson Mucyo aganiriza abari bitabiriye
Alliah Cool yabwiye aba banyeshuri ko aribwo urugendo rutangiye
Imiryango ya bamwe mu basoje amasomo yari yabukereye
The Trainer ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo gusoza amasomo ya Cinema
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu muhango
AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO