Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayons Sports yakinnye n'ikipe ya Rutsiro Fc mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda aho umukino warangiye ari ibitego 2-0.
Ku munota wa 5 w'umukino, umukinnyi Junior wa Rayons
Sports yahushije igitego cyari cyabazwe n'abafana mu gihe ku munota wa 7 n'uwa
9 Rutsiro Fc yahushije ibitego.
Uko iminota yakomezaga niko Rwatubyaye wa Rayons
Sports yakiniraga nabi abakinnyi ba Rutsiro Fc gusa akirengagizwa n'umusifuzi.
Ku munota wa 14’ nabwo Rayons Sports yahushije igitego
cyari cyabazwe n'abafana. Uyu mukino ukomeza kugenda ukomera uko iminota igenda
ishira ari nako umuzamu Rutsiro Delphin akomeza guhura n'akazi gakomeye.
Ku munota wa 19’ Bukuru Christophe yahawe ikarita
y'umuhondo asabwa gusohoka hanze y'ikibuga azira kora yambariye munsi
ikabutura.
Ku munota wa 26 umukinnyi wa Rayons Sports, Ojera yazengurutse
ikibuga acenga abakinnyi ba Rutsiro Fc ageze imbere y'izamu yakwa umupira.
Ku munota wa 36 Ndizeye Gadi wa Rutsiro Fc yahawe
ikarita y'umuhondo azira gukora umupira n'amaboko kubushake.
Ku munota wa 43 nibwo Mussa Esenu wa Rayons Sports
yashyizemo igitego cyahagurukije stade Umuganda, abafana batahwe n’ibyishimo.
Ikipe ya Rayons Sports yakinnye na Rutsiro FC
Ikipe ya Rutsiro yahushije uburyo bwari bwabazwe imbere y'izamu
Esenu wa Rayon Sports yapfukamye ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego
TANGA IGITECYEREZO