Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, kuri ubu wigwijeho igikundiro cy’abafana, yakangaranyije imbuga nkoranyambaga mu ikanzu y’’ubukwe kugeza n’aho bamusabye kubereka Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] bivugwa ko yamwambitse impeta.
Miss Elsa abinyujije kuri konti ye ya Instagram
yasangije abamukurikira amafoto atandukanye yafashwe mu bihe bitandukanye ariko
mu masaha amwe no mu bihe bimwe yitabiriye ubukwe bw’inshuti ze.
Ubwo yasangizaga abakunzi be aya mafoto uyu mukobwa
yavuze ko ari kwishimira ubukwe bushya bwa Hirwa aho yagize ati “Ukwishimira Mr
na Mrs Hirwa.’’
Nyuma y’iyi foto abantu barenga ibihumbi 10 bayikunze
kugeza ubwo mu minsi itatu gusa imaze abamaze kuyigenera ubutumwa buganisha
kuri nyirabwo barenga 70 bamwifuriza ibyiza gusa ndetse banagaruka ku rukundo
rwabo na Prince Kid.
Uwitwa Kwizera Valentine wabimburiye abandi gutanga
ibitekerezo yabwiye Miss Elsa ko iyi ari imipango y’Imana amubwira ko ari mwiza
kandi amwigiraho byinshi.
Hari kandi Rutayisire we wagize ati “…Umwali u Rwanda
rusigaranye komerezaho lmana ikomeze ikwagure muri byose komeza ube intwari
iguherekeze kugera kutsinzi.”
Si abo gusa kuko hari nka bavugaga ko Miss Elsa ariwe
u Rwanda rusigaranye. cyane cyane bashingiye ku kuntu yafashije Prince Kid ndetse
akemera no gufungwa kubwe.
Nyuma yo gufungurwa hagiye havugwa byinshi birimo no
kuba agiye gushyingiranwa na Prince Kid nyuma nabwo andi makuru akavugwa ko uyu
mukobwa yaba yarambitswe impeta n’ubwo bombi nta n’umwe atarabitangaza.
Mu ijoro rya tariki 25 Gashyantare 2017, nibwo Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe cy’umwaka yamaranye iri kamba yahembwaga
umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) ku kwezi bivuze ko
ku mwaka yahawe miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf)
hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye.
Kimwe n'ibindi bihembo yagenewe uyu mukobwa yabaye na
“Brand Ambassador” wa “Made in Rwanda”. Yitabiriye Miss World gusa nubwo
atabashije kwegukana ikamba yitwaye neza.
Yize amashuri abanza muri Le Petit Prince ayisumbuye
ayarangiriza muri King David Academy mu ishami ry’Amateka, Ubukungu
n’Ubuvanganzo.
Miss Elsa yasabwe kwerekana na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid
Miss Elsa yerekana ikanzu y'agaciro yambaye mu bukwe yari yatashye
Yahindukiye mu mwambaro mwiza, maze abantu bawutangaho ibitekerezo
Miss Elsa yasabwe ko ariwe wakurikiraho agakora ubukwe na Prince Kid
TANGA IGITECYEREZO