Umuziki w’u Burundi wagize abahanzi b’abahanga, yaba mbere na n’ubu. Ariko bishobora kuzafata ibinyacumi by’imyaka kugira ngo haboneke umuhanzi wo muri iki gihugu uhuza mu mashyi no mu mudiho n’Abanyarwanda nk’uko bigenda iyo Jean Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum ari kubataramira.
Ni umuhanzi w’inararibonye umaze imyaka irenga 25
ari mu muziki. Ariko, avuga ko atibuka neza imyaka amaze mu muziki kuko
yaririmbye ubuzima bwe bwose.
Ajya anatera urwenya akavuga ko nta muntu ukwiye
kumugereranya n’abandi bahanzi kuko ‘Ndi umupfubuzi w’umuziki’-Yabitangaje ku
wa Gatatu.
Inganzo ye yaragutse cyane, indirimbo ze ziracengera
ku buryo abo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bazimize- Iyo aziririmba
bafatanya nawe.
Imyaka ine yari ishize adataramira Abanyarwanda,
kubera impamvu zitandukanye zirangajwe imbere na Politiki.
Yakomeje gukora umuziki nk’ibisanzwe, ashyira hanze
ibihangano, ariko Abanyarwanda bagakomeza kumugaragariza ko bamukumbuye cyane!
Mu 2022, yaje mu Rwanda mu rugendo rwaharuye inzira y’umuziki w’u Rwanda mu Burundi, n’umuziki w’u Burundi mu Rwanda.
Icyo gihe yaganiriye na Ambasaderi w’u Burundi, nyuma
asubira muri gahunda ze yirinda gutangaza ibyo baganiriye.
Ijoro rya tariki 24 Gashyantare 2023 ryasize amateka
avuguruye mu muziki no mu mibanire y’ibihugu.
Kidum yongeye gukandagira ku rubyiniro ataramira
Abanyarwanda, Abarundi n'abandi mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu gitaramo yahuriyemo na B2C bo
muri Uganda na Confy wo mu Rwanda.
Uyu muririmbyi ageze ku rubyiniro, yavuze ko yagarutse
mu Rwanda kubera ko yaganirijwe, kandi nawe akumva neza icyo yabwiye.
Ati “Ndanezerewe kubabona. Njye naravugishijwe
(kuganirizwa) ubu nagarutse mu Rwanda. Na Pasiporo ndayifata (Avuga mu ndimi
z'abarokore) arenzaho ati 'Allelluah.”
Ku rubyiniro, Kidum yaranzwe no kuririmba yizihiwe,
yari yambaye ikositimu, yitwaje ababyinnyi, abaririmbyi n’abacuranzi, kandi
yanyuzagamo akaganiriza abafana be n’abakunzi b’umuziki.
Buri ndirimbo yose yateye yikirijwe, kugeza n’aho
bamwe muri bo bafatwaga n’amarangamutima bakamusanga ku rubyiniro
bakaramukanya. Cyangwa se bakamukora ku birenge, akabasuhuza.
Ni we muhanzi wagombaga gusoza iki gitaramo, ahagana
saa sita z’ijoro, ariko yongewe indi minota irenga 16’. Yasabaga abantu
gufatanya nawe kuririmba, no kubyina kugira ngo igitaramo batagifunga.
Amarangamutima
mu Banyarwanda no mu Barundi:
Iki gitaramo cyabaye indorerwamu ishimangira imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi. Umubare munini w’abitabiriye iki
gitaramo ni Abarundi.
Bamwe bari bitwaje imyenda iriho amabara y’idarapo ry’u
Burundi, abandi bari bitwaje ibendera ry'u Rwanda.
Kidum ni we muhanzi waririmbye abantu bahagaze
bafatanya nawe kugeza asoje. Bamwe bagiye bakora amatsinda bakabyinira aho bari bari,
abandi bakegera urubyiniro kugira ngo bafatanye na Kidum kubyina.
Ibi byose byabaga ari nako bamwe bafata amashusho n’amafoto
nk’urwibutso rw’uko bitabiriye iki gitaramo.
Abasore babiri basanze Kidum ku rubyiniro
baramushimira, bigaragaza uburyo banyuzwe no kongera kubona uyu munyamuziki.
Kidum
yahawe ibendera ry’u Rwanda, araryifubika:
Mu gice cya nyuma cy’indirimbo ari kugana ku musozo, Kidum
yaririmbye indirimbo ze z’urukundo zakunzwe mu buryo bukomeye.
Mbere y’uko aziririmba, umwe mu bafana yamusanze ku
rubyiniro, maze amuha ibendera ry’u Rwanda, aririmba aryifubitse (Niba
ariko navuga).
Yakoresheje imbaraga nyinshi, ndetse ahagaragara
ahantu heza ku rubyiniro ku buryo buri wese amwitegereza neza.
Bigeze hagati yafashe akanya abaza abitabiriye iki
gitaramo ati "Ni bangahe babonye Perezida w'u Rwanda aza mu Burundi”- bose bamanika
amaboko'.
Yavuze ibi, kubera ku wa 4 Gashyantare 2023, Perezida
Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’imyaka 10
atahagera.
Ibi byose byaturukaga ku mubano w’ibihugu byombi utari
wifashe neza. Perezida Kagame, kuri iriya tariki yari mu Burundi yitabiriye Inama
y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yatumijwe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste
Ndayishimiye.
Mu minsi ishize, ifoto ya Perezida Kagame na
Ndayishimiye yashyizwe kuri imwe mu modoka zo mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Muri iki gitaramo, Kidum yaririmbye indirimbo nka 'Intimba
y'urukundo', 'Pokea Sifa', 'Amosozi y'urukundo', 'Mbwira' yakoranye Marina, 'Haturudi
Nyuma', 'Tucheze Rhumba' n'izindi.
Uyu mugabo wibera mu gihugu cya Kenya, afite album
zirimo nka Yaramenje (2001), Shamba (2003), Ishano (2006), Haturudi Nyuma
(2010), Hali Na Mali (2012) n’izindi.
Mu kabati ke abitsemo ibikombe birimo nka: Pearl of
Africa Music Awards (2011), Kora Award. Best Male Artist of East Africa (2012),
ISC’S WORLD MUSIC AWARD (2015), Buja Music Awards (2017) n’ibindi.
Confy
yazanye umubyeyi we mu gitaramo, B2C ishimangira imyaka umunani ishize bari mu
muziki:
Yari amahirwe adasanzwe kuri Confy kuririmba muri iki
gitaramo, bikaba urugendo rwo gushimangira kuri B2C bamaze imyaka umunani mu
muziki.
Ni ubwa mbere Confy yari aririmbye mu gitaramo cya
Kigali Jazz Junction. Ni ubwa mbere B2C bakoreye igitaramo mu Rwanda.
Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali,
ku wa Gatatu, B2C bavuze ko ‘twishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro yacu ya
mbere’.
Confy ni we wafunguye iki gitaramo, ariko yabanjirijwe
n’itsinda rya Shauku Band ryafashije abaririmbye muri iki gitaramo.
Iri tsinda ryabanje kwinjiza abantu muri iki gitaramo
binyuze mu ndirimbo nka ‘Umurashi’, ‘Sebasare’ bakoranye na Riderman izasohoka
kuri album yabo n’izindi.
Nyuma, Confy yabasanze ku rubyiniro baranzika mu
ndirimbo nka ‘Pole Pole’, ‘Kloza’, Jowana’, ‘Panga’, ‘Mali’ ndetse na ‘Igikwe’
yamuhaye ijambo mu muziki.
Muri iki gitaramo, Confy yavuze ko ari kumwe n’umubyeyi aramushimira cyane ku bwo kumushyigikira.
Si ubwa mbere, uyu musore agaragaje
umubyeyi we, kuko ubwo yakiraga igihembo cy’umuhanzi mushya mu bihembo bya Kiss
Summer Awards mu 2021, nabwo yashimiye umubyeyi we ku bwo kumushyigikira.
Uyu musore yagaragaje ko kuririmba mu buryo bwa ‘Live’
ari ibintu yashyizemo imbaraga, ariko kandi ntiyibagiwe no kubyina.
B2C
baserutse mu myambaro ihuje ibara ry’umukara! Bahamagawe
ku rubyiniro n’umunyarwenya Michael Sengazi wari umushyushyarugamba muri iki
gitaramo, binjirana imbaraga bagaragaza urukumbuzi bari bafitiye gutaramira
Abanyarwanda.
Aba basore bakoze uko bashoboye, baganiriza abafana,
baririmba indirimbo zizwi, ubundi bashimangira ibigwi by’imyaka umunani ishize.
Ku rutonde bari bateguye, baririmbye indirimbo nka ‘No
you no Life’ bakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben], ‘Gutamiza’ bakoranye na
Radio na Weasel, ‘Obulungi bunuma’, ‘Curvy Neighbour’ bakoranye na Bruce
Melodie, ‘Kiss you’, ‘Gutujja’ bakoranye na Rema, basoreza kuri ‘Munda Awo’.
Itsinda rya B2C [Born to Concur] rigizwe n’abasore
batatu b’abanyamuziki, Bobby Lash, Delivad Julio ndetse na Mr Lee.
Ni abasore b’abahanga bamaze imyaka irindwi batanga
ibyishimo ku mubare munini. Iri tsinda rifite intego yo kumenyekanisha umuziki
wa Uganda ku rwego mpuzamahanga no gufasha abiyumvamo impano y’umuziki kuba
ibihangange.
Ryashinzwe mu 2016 bigizwemo uruhare na Andy Events, inzu ifasha abahanzi mu bya muzika inategura ibitaramo.
Imyaka ine yari ishize Kidum adataramira mu Rwanda- Yavuze ko umutima we wishimye
Abanyarwanda banyuzwe n'inganzo ya Kidum, ku buryo buri ndirimbo yose yahimbye kuva mu myaka 10 ishize yacengeye muri bo
Kidum yahawe ibendera ry'u Rwanda nyuma y'uko atanze ibyishimo mu bantu basatira ibihumbi 3000 bitabiriye igitaramo cye
Uyu muririmbyi yitwaje abaririmbyi n'abacuranzi be basanzwe bazi uburyo yitwa ku rubyiniro
Kidum yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w'u Burundi mu Rwanda byaganishije ku gutaramira i Kigali
Abaririmbyi n'abacuranzi b'abahanga Kidum yazanye i Kigali mu gitaramo cy'amateka yahakoreye
Kidum yabajije abitabiriye iki gitaramo niba baramenye ko Perezida Paul Kagame yagiye mu Burundi
Confy ari kumwe n'umubyeyi we umushyigikira mu buryo bukomeye-Yamushimye
Umunyarwenya ubimazemo igihe kinini, Michael Sengazi wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo
Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius yari kumwe na B2C mbere na nyuma yo kuva ku rubyiniro
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Luwano Tosh [Uncle Austin] ndetse na Victor Rukotana ntibacitswe n'iki gitaramo
Umunyarwenya Nkusi Arthur yari kumwe n'umugore we Fiona muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction
Mu gitaramo nk'iki, ukora uko ushoboye ugatahana amafoto n'amashusho by'urwibutso
Confy yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Mali', 'Jowana' n'izindi zitandukanye zakunzwe
Itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi rya Shauku Band ribarizwamo abarimo Neema ryafashishije benshi gususuruka
Confy yaririmbye 'bwa mbere' mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction
Inkumi yasanganiye Kidum baganira umwanya muto, ubundi uyu muhanzi aranzika mu muziki
Abaririmbyi bagize B2C batangaje ko bishimiye gutaramira ku nshuro yabo ya mbere mu Rwanda
B2C yaririmbye indirimbo zirimo iyo bakoranye na The Ben, Radio&Weasel, Rema n'abandi
B2C bamaze imyaka umunani bari mu muziki- Kuva mu myaka itatu ishize bahisemo no kwitwa 'Kampala Boys'
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye &Jean Nshimiyimana-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO