Kigali

Daddy Andre yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction azahuriramo na Alyn Sano

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2023 3:43
0


Umuririmbyi akaba na Producer wo mu gihugu cya Uganda, Daddy Andre agiye gutaramira i Kigali mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere binyuze mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 31 Werurwe 2023 azahuriramo n’umuhanzikazi Alyn Sano.



Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 nyuma y’igitaramo gikomeye cyiswe ‘Lovers Edition’ cya Kigali Jazz Junction cyahuje Kidum wo mu Burundi, B2C bo muri Uganda ndetse na Confy wo mu Rwanda.

Hagaragajwe integuza y’iki gitaramo ‘Affiche’ igaragaza Daddy Andre ndetse na Alyn Sano, barenzaho ko amakuru arambuye arimo nk’aho kizabera, ibiciro byo kwinjira n’ibindi bizatangazwa mu gihe kiri imbere. Abakunzi be barahishiwe!

Inyandiko zitandukanye zihuriza ku kuvuga ko uyu mugabo yavutse ku wa 8 Ukuboza 1980, ku babyeyi Marget Nekesa ndetse na Jackson Ojambo.

Yavutse yitwa Andrew Ojambo ahitamo kwitwa Daddy Andre nk’izina ry’ubuhanzi. Yakuriye cyane mu gace ka Nsambya mu Mujyi wa Kampala.

Ubwo yari afite imyaka itandatu nibwo Nyina, Nekesa yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari agejeje imyaka 13 y’amavuko, Se Jackson yitaba Imana.

Uyu muririmbyi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Sikikukweeka’, ‘Tugende Mu Church’ n’izindi, yigeze kuvuga ko nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n’abavandimwe be batanu kuko babayeho ubuzima bw’impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.

Daddy Andre yize amashuri abanza ahitwa Modern, akomereza ayisumbuye kuri Old Kampala. Yigeze kubwira bimwe mu binyamakuru ko atakomeje kwiga Kaminuza, kubera ko ‘ahanini bitari mu byo nifuza cyane mu buzima’.

Imyaka icyenda ya mbere y’urugendo rwe rw’umuziki, yashyize imbaraga cyane mu gutunganya indirimbo (Production), kwandika indirimbo ndetse no kumenya kuririmba neza.

Kuva ku myaka 13, imbaraga nyinshi yazishyize mu kwiga cyane uburyo injyana zitandukanye bazikora kandi bazaririmba. Yagerageje kandi kwiga no gukora neza injyana nka Dancehall, RnB, Hi Hop, Afrobeat n’izindi zamwaguye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, mu 2022 byatangaje ko indirimbo ‘Tugende Mu Church’ y’uyu muhanzi yatumye izina rye ryigwizaho igikundiro.

Uyu mugabo yamaze imyaka 10 akorera indirimbo abahanzi banyuranye. Yarambitse ikiganza ku ndirimbo ‘Sweet Love’ ya John Blaq, ‘Weekend’ ya Sheebah na Runtwon bakoreye mu Rwanda, ‘Easy’ ya Bebe Cool n’izindi.

Ijwi rye kandi ryumvikana mu ndirimbo nka ‘Don’t Stop’ yakoranye na John Blaq, ‘Now’ na Spice Diana, ‘You and Me’ yakoranye na Lydia Jazmine n’izindi.

Daddy yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa banyuranye barimo nka Kankunda Nina [Nina Roz] afasha mu muziki binyuze mu inzu ifasha abahanzi ya Black Market Records, Angella Katatumba batandukanye bivugwa ko bafitanye abana n’abandi.

Alyn Sano bagiye guhurira ku rubyiniro, yihagazeho muri iki gihe. Uyu mukobwa mu 2022 yegukanye igikombe cy’umuhanzikazi w’umwaka (Best Female Artist) mu bihembo bya Kiss Summer Awards bitangwa na Radio Kiss Fm ivugira kuri 102.3 Fm.

Mu mezi abiri ishize yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Say Less’ yakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda ndetse na Sat B wo mu Burundi.

Ku wa 1 Ukuboza 2022, ashyira hanze iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gukora ku mushinga w’iyi ndirimbo mbere y’umwaduko wa Covid-19.

     

Daddy Andre agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu Rwanda binyuze muri Kigali Jazz Junction 

Daddy yafashe igihe kinini cyo kwiga gutunganya indirimbo, kuririmba, gukorana n’abandi bikomeza urugendo rwe rw’umuziki 

Imyaka icyenda ya mbere y’urugendo rwe rw’umuziki, yashyize imbaraga cyane mu gutunganya indirimbo (Production) 

Uyu mugabo yamaze imyaka 10 akorera indirimbo abahanzi banyuranye 

Alyn Sano uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Boo and Bae’ ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 31 Werurwe 2023


Alyn Sano uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Boo and Bae' agiye gutaramira abakunzi be nyuma y'amezi macye abataramiye muri East African Party

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKIKUKWEEKA’ YA DADDY ANDRE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FOLO FOLO'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAY LESS’ YA ALY SANO, FIK FAMEICA NA SAT-B

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUGENDE MU CHURCH’ YA DADDY ANDRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND