Kuri uyu Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, nibwo hashojwe
urugerero rw'Intore z'Inkomezabigwi icyiciro cya 10 ku rwego rwa Rwamagana. Ibirori
byo gusoza urugerero rudaciye ingando byabereye mu murenge wa Munyaga.
Nyuma yo gusoza amasomo, Urubyiruko rwo mu murenge wa
Munyaga rwavuze ko indagagaciro bigishijwe mu Itorero bazazisakaza muri bagenzi
babo kugira ngo bahindure imyumvire.
Ibyishaka Cecile uri mu basoje itorero ry'inkomezabigwi
icyiciro cya 10 mu murenge wa Munyaga, yavuze ko yakuye impama muri iri torero.
Yavuze ati “Mu itorero twigiyemo ibintu byinshi cyane
birimo gukunda Igihugu tuniga iindangagaciro z' umuco Nyarwanda na kirazira " Twahawe
impanuro kandi twiyemeje kuzikuriza tujya guhindura urubyiruko bagenzi bacu nk’uko
babidushishikarije. Ubu tugiye kwigisha bagenzi bacu kumenya gufata icyemezo no
guhakanira abagabo bashobora gushuka abana bakabatera inda."
Igirimpuhwe Aphrodis nawe uri rubyiruko rwasoje
amasomo, yavuze ko biyemeje kuba umusemburo w'impinduka mu guhindura urubyiruko
bagenzi babo.
Ati “Mu itorero twakoze ibikorwa byinshi nko kubakira
abatishoboye, kubaka ubwiherero, twanateye ibiti ku muhanda n'ibindi byinshi. Nk’uko
Umuyobozi w'Akarere yabivuze ni twebwe tugomba kwigisha bagenzi bacu kandi
tugaharanira guteza imbere imidugudu yacu dutuyemo."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi
Radjab yashimiye Urubyiruko rwitabiriye urugerero kandi avuga imihigo yose
biyemeje barayesheje.
Ati "Turashimira zashoje urugerero rudaciye
ingando kuko bakoze ibikorwa byinshi. Ubutumwa naha uru rubyiruko ni ukurusaba
gukomera ku ndangagaciro ziranga abanyarwanda kandi bakazitoza bagenzi babo."
“Uru rubyiruko turarusaba gukora bashyize hamwe kandi
ibyo bigiye mu Itorero bakabishyikiriza
urundi rubyiruko rwo mu midugudu batuyemo."
Icyiciro cya 10 cy'urugerero rw'Intore z'Inkomezabigwi
mu karere ka Rwamagana rwitabiriye n'urubyiruko 1032 bakoze ibikorwa
bitandukanye byari bigamije gukemura Ibibazo bibangamiye imibereho myiza
y'abaturage.
Ibikorwa byakozwe mu karere ka Rwamagana bifite
agaciro k'amafaranga y'u Rwanda 152.657.020 Frw.
Uretse ibyo bikorwa banakoze ubukangurambaga
butandukanye harimo ibijyanye n'isuku n'isukura, gushishikariza abaturage gutanga
ubwishingizi, kubungabunga ibidukikije n'ibindi bikorwa bigamije imibereho
myiza y'abaturage. 
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi
Radjab yashimye urubyiruko rwasoje iri torero

Abahize abandi bashimiwe, kandi basabwa kuzakiriza
ibyo bakuye mu itorero

Ibyishimo ni byose ku basore n’inkumi basoje amasomo y’itorero
bakoreraga i Rwamagana




