Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Etincelles Fc na As Kigali ukabera kuri Stade Umuganda, umutoza wa Etincelles yishyuye mu gice cya Kabiri bigoranye, yavuze ko ubuzima bw’abakinnyi be atari bwiza, ahishura ko amezi agiye kuba abiri badahembwa.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, kandi yavuze ko hari ubwo umuntu agutanga mu izamu nyuma ukaza kwigarura. Yagize
ati: “Biba cyane hari ubwo umuntu agutanga mu kibuga akagutanga izamu. Byatugizeho ingaruka ariko babyitwayemo neza”.
Nyuma yo kubazwa impamvu ikipe ye yatangiranye intege
nke, umutoza wa Etincelles Fc yasubizanyije uburakari bukomeye, abaza
umunyamakuru impamvu yemera amakuru avuga ko ikipe imeze neza nyamara abakinnyi
be bagiye kwicwa n’inzara. Ati: “Njye ndashaka kukubaza icyizere utanga ni ikihe
nk’umunyamakuru? Kuko niba babatangariza amakuru mukayemeza mutabanje kubaza
ngo mumenye ukuri, ubwo namwe mutanga amakuru atuzuye.
Iyo morale uvuga abakinnyi bafite ni iyihe? Niba
umuntu uri i Kigali abwirwa ngo ‘Ikipe
imeze neza’ kandi ataribyo? Ikipe ntabwo imeze neza. Abakinnyi ntabwo bameze
neza mu mutwe, abakinnyi banjye ntabwo bari ‘Motive’. Niba barababwiye ko
bahembwe ntabwo bari bahembwa. Ntabwo twishyuye kuko twahembwe”.
Yakomeje agira ati: “Iyo utangaje ko ikipe imeze neza icyo gihe uba ubeshyera abakinnyi n’ikipe, ukaduteranya n’abafana kandi utazi
ibibazo biri mu ikipe. Mujye mutwegera mbere aho kudutera ibikwasi. Ikipe ifite
ibibazo byinshi”.
Uyu mutoza ntabwo ari ubwa mbere avuze ku kibazo cy’iyi
kipe akitsa cyane ku mushahara w’abakinnyi, dore ko avuga ko kugeza ubu
atazihanganira ko abakinnyi be babaho badahembwe, kugeza ubwo yavuze ko mu gihe
batari bahembwa akazi ke katazakorwa neza.
Ku ruhande rw’ikipe ya Etincelles, bavuga ko ikibazo
cy’amafaranga abakinnyi baberewemo kigihe gukemurwa, na cyane ko ubuyobozi bw’Akarere
ka Rubavu bwabahaye icyizere.
Jacques Tuyisenge yagowe n'ikibuga cyane.
Akuki wa As Kigali yakorewe ikosa
Abafana bagiye baza gake gake
Abasifuzi babanje kwishyushya
Uyu mukino wahuje ikipe ya As Kigali na Etincelles Fc wabereye kuri Stade Umuganda, ari naho umutoza wa Etincelles Bizumuremyi Rajab yatangarije aya magambo. Uyu mukino warangiye amakipe anganyije 2 kuri 2 mu mukino wari utoroshye.
TANGA IGITECYEREZO