Indirimbo 'Selebura' ya Bruce Melodie kugeza ubu mu masaha 15 imaze isohotse imaze kurenza ibihumbi 100 by’abamaze kuyireba ku rubuga rwa Youtube, bakayikunda ndetse bagatangira kuyibyina bayikorera amashusho mato (Video) ibizwi ‘Challenge’.
Iyi ndirimbo ya Bruce Melodie ifite umwihariko wo kuba
igaragaramo abantu benshi cyane ndetse bo mu bihugu bitandukanye kuko ni indirimbo
yakorewe mu Rwanda no muri Uganda nk’uko bigaragara.
Mu bihe bitandukanye Bruce Melodie akunda kwerekana ko
anyotewe no kuzamura ibendera ry’u Rwanda bityo abakunzi be n’abakunzi b’umuziki
nyarwanda akabasaba kumushyigikira no gushyigikira urugendo rw'umuziki muri rusange.
Bruce Melodie yakoze indirimbo nziza bigaragarira abamaze kuyireba kuko ubutumwa bumaze kuyitwagwaho bwonyine bwerekana ko yakoze
mu nganzo agashimisha abakunda umuziki we
Iyi ndirimbo yatwaye akayabo:
Mu bigaragarira amaso indirimbo 'Selebura' yatwaye amafaranga
atagira ingano, ndetse ubu bisaba kuyireba gusa kugira ngo ayasubizwe ndetse
azahore akorera mu ngata abakunda ibihangano bye.
Duhereye mu Rwanda aho iyi ndirimbo yahereye, mu ndirimbo
Selebura hagaragaramo ibice bitandukanye nyaburanga by’igihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, ari naho Car
Free Zone yo mu mujyi iherereye.
Aha niho yahereye iyi ndirimbo cyane cyane ku mukobwa uba wicaye ari kubyina, ndetse n’undi wambaye ibitenge.
Usibye aha hari kandi
imihanda ya Kigali iba igaragaramo abasore b’ababyinnyi barimo Jojo Breezy na
Benda.
Abantu bose bagaragara mu Rwanda niko bishyuwe ndetse babasha
kurya kuri iki gihangano cy’uyu muhanzi usigaye ufatwa nka
nimero ya mbere mu Rwanda mu bahanzi bari gukora cyane kandi bagakora ibyiza.
Selebura no mu muryango wa Bruce Melodie n'ibyishimo
Twinjiye muri Uganda, Bruce Melodie yabanje gusohora
iby'ingenzi ku mashusho yafatiwe muri Uganda hari n’ifoto yafashe ahagaze imbere
y’inzu y’umweru iyo we yise White House. Iyi nzu iherereye muri Uganda.
Mu kwinjira neza muri Uganda abantu bagaragara bahagaze
hanze no mu mabaraza yayo ariko bayina. Ndetse, hari ahandi hari amakontineri
naho yifashishije muri iyi ndirimbo, ndetse no mu kibuga gikinirwamo bake mu
mupira.
Mu
gihugu cya Uganda niho bakoresheje abantu benshi, yaba ababyinnyi n’abandi
barimo n’uwayitunganyije Sacha Vybz umenyerewe.
Ubwo Bruce Melodie yahaga umugore we imodoka baraselebuye
Element wakoze iyi ndirimbo avuga ko ari indirimbo yitondeye cyane ndetse ikaza itandukanye cyane ko iri mu bihangano yakoze neza.
Sasha Vybz
wayifatiye amashusho haba mu Rwanda no muri Uganda ayisangiza abantu yerekanye
ko yanyuzwe no kuyikoraho.
Iyi ndirimbo yitezweho kurebwa n’abarenga Miliyoni mu gihe
gito mu gihe uwayirebye akayikunda yakomeza kuyisangiza abatari bake bikaba umuco
ku muziki nyarwanda kugira ngo ukomeze gusakara hose.
Iyi nzu Bruce Melodie ahagaze imbere ni kamwe mu gace bakoreyeho iyi ndirimbo Selebura
TANGA IGITECYEREZO