Kigali

Uwase Honorine wamamaye nka Miss Gisabo yasezeranye mu mategeko-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:23/02/2023 16:27
1


Uwase Hirwa Honorine benshi bamenye nka Miss Igisabo yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo rutazira amakemwa.



Uwase Hirwa Honorine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Nsengiyumva Mugisha Christian, mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwagati.

Ni umuhango wari witabiriwe n’umuryango wabo ndetse n’inshuti zabo zitandukanye zari mu cyumba Miss Gisabo yasezeraniyemo, cyane ko basezeranye hari inshuti n’abavandimwe baje kubashyigikira.

Urukundo rwa Miss Gisabo yarugize ibanga rikomeye, icyakora akari ku mutima kaza gusesekara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo yatangiraga gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we.

Amakuru inyaRwanda.com yamenye mbere y’uko ibyabo bimenyekana ni uko Miss Gisabo yerekeje i Dubai aho yari kumwe n’umukunzi we, hakaba ari naho bafatiye amafoto yakomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga muri iyo minsi.

Miss Gisabo ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yaregukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane.

Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 icyakora ataha nta kamba yegukanye.


Miss Gisabo na Mugisha mbere y'uko barahira


Mugisha umunezero wari wose


Inshuti n'abavandimwe bari bakurikiye umuhango


Mugisha mu kurahira byari ibyshimo




Miss Gisabo yarahiye yemera kubana na Mugisha









KANDA HANO UREBE UKO MISS HONORINE YASEZERANYE IMBERE Y'AMATEGEKO N'UMUKUNZI WE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Serge Ngabo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonkuru abdoul karim1 year ago
    Ndabipfurije urugo gwiza amahoro nimigosha biva ku mana bibabeho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND