Ibyiza n’ibibi byo kureba filimi ziteye ubwoba

Ubuzima - 22/02/2023 7:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyiza n’ibibi byo kureba filimi ziteye ubwoba

Filime ziteye ubwoba zikundwa na benshi, gusa uko zirebwa ni nako zisigira ingaruka mbi n'inziza kubazireba.

Ubusanzwe filime zirimo amoko atandukanye. Muri ayo moko yazo anyuranye harimo filimi ziba ziteye ubwoba (horror movies). Niba uzikunda cyangwa uzitinya, muri iyi nkuru ugiye kumenyeramo ibyo kureba izi filimi byihariye bituma zitandukana n’izindi. Muri byo hakabamo ibyiza gusa n’ibibi. Uranigiramo kandi uburyo bwiza bwo kurebamo izi filimi, niba zijya zigutera ubwoba cyane.

Ibyiza byo kureba filime ziteye ubwoba:

1. Gutuza

N’ubwo iyo uri kureba izi filimi usanga stress yazamutse, ariko nanone bitegurira umubiri wacu kuzabasha kwihanganira stress mu buzima buzaza.

2. Kuzamuka kwa adrenarine

Uyu musemburo ukorwa mu gihe cya stress ni umusemburo utuma ubwonko buvamo umunabi, kandi bibushyiramo ingufu bityo ukagira umutuzo.

3. Bifasha ubwonko (by’umwihariko abagore)

Kureba izi filimi bituma amarangamutima azamuka cyangwa akamanuka, bitewe n’aho bageze bakina. Ibi rero ku bagore, dore ko aribo bakunze kugaragaza amarangamutima ku buryo bworoshye, bituma ubwonko bwabo burekura dopamine, glutamate na serotonin bikabatera kuba maso kandi n’ubwonko bwabo bugakora cyane.

4. Gusangira amarangamutima

Iyo uri kurebana iyi filimi n’uwo mukundana bituma nk’iyo bigeze ahateye ubwoba cyane mufatana mu biganza cyane, cyangwa mugasa n’abahoberana. Ibi bituma buri wese abasha gutuza kandi bikabafasha kongera ubusabane.

5. Gutwika calories

Ubushakashatsi bwakorewe muri Westminster University bugaragaza ko kureba filime iteye ubwoba igihe cy’iminota 90 (isaha n’igice), birekura umusemburo wa adrenalin ufasha gutwika 113 calories. Ibi bikaba bifasha abashaka kugabanya ibiro, kuko bingana no gukora urugendo rw’isaha n’amaguru.

6. Kongera ubudahangarwa

Nyuma yo kureba izi filimi umubiri wacu uratuza, bityo ubudahangarwa bukazamuka bitewe na serotonin, glutamate na dopamine biba byazamutse kandi bigatera umubiri kuba maso.

7. Kugabanya stress

N’ubwo iyo uri kureba izi filimi bizamura igipimo cya stress, ariko nanone bifasha mu kugabanya igipimo cya stress yo mu buzima busanzwe. Ikorwa rya adrenaline rituma imvubura za adrenal zikora, bityo bikagabanya kwiheba no kwigunga.

8. Gufasha amaraso gutembera neza

Iyo tureba izi filimi umutima uteragura cyane, ibi bikaba kimwe na kwa kundi utera iyo twirukanka. Ibi bituma imiyoboro y’amaraso yaguka, bigafasha n’umutima gukora neza mu nyuma.

9. Bivura ubwoba

Kureba izi filimi bifasha bamwe kutagira ubwoba, cyane cyane nk’ubwo kuba yagenda mu mwijima, kwiraza mu nzu, n’ubundi bwoba bumeze nk’ubudafite ishingiro cyane.

Ibibi byo kureba filime ziteye ubwoba:

1. Amaraso asa n’ayegerana

Medical News Today yatangaje ko uku kwegerana bifitanye isano no kuvura, bikaba biterwa n’uko umubiri wacu uba wagize ubwoba. Mu gihe kureba filimi zisanzwe zimeze nk’ikinamico ntacyo byo bihindura ku mimerere y’amaraso

2. Gutera amaraso kuvura

Kureba izi filimi nanone bitera amaraso kuba yakipfundika, kubera ko ubwoba butuma amaraso yavura. Kureba izi filimi cyane rero bikaba bigira ingaruka zanabyara urupfu. Niyo mpamvu abasanzwe bafite ikibazo cy’umutima basabwa kutareba filimi ziteye ubwoba.

3. Kubura ibitotsi

Bamwe nyuma yo kureba izi filimi babura ibitotsi, cyangwa bakarotaguzwa bagakanguka kenshi. Akenshi biterwa n’uduce two muri za filimi dushobora kubibutsa ibihe biteye ubwoba banyuzemo.

4. Kugira ubwoba bwinshi

Niba waranyuze mu bihe biteye ubwoba cyane, kureba izi filimi bikongerera ubwoba kuko bikwibutsa bya bihe. Ndetse n’uburyo zikinnyemo cyangwa se aho zikiniwe, bishobora kukongerera ubwoba. Nk’igihe zikiniwe mu ishyamba bishobora gutuma utazabasha kongera kunyura mu ishyamba wenyine.

5. Kuba zaguhindura

Kureba filimi ziteye ubwoba cyane cyane izirimo amaraso (ubwicanyi bukabije), bishobora gutuma wumva ko kumena amaraso aribwo buryo bwo gukemura ibibazo. Niyo mpamvu kureba izi filimi ku bantu bahinduka vuba atari byiza.

*Niba zigutera ubwoba cyane nyamara ukaba uzikunda hano hari uburyo bwiza bwo kuzirebamo:

-Zirebe mu masaha ya ku manywa, ku buryo ugera igihe cyo kuryama utakibyibuka cyane ibyo warebaga. Ibi birinda kubura ibitotsi.

-Gabanya urumuri rw’aho uri kurebera (ecran/screen), bizagufasha kutikanga cyane mu gihe hagiyemo ibice biteye ubwoba cyane.

-Gabanya ijwi. Uko ijwi rigabanyuka niko bigabanya uko umutima utera.

-Icara witaruye icyo ureberaho, kandi kibe kiri imbere yawe neza. Ibi bigabanya ubwoba.

-Shaka ikindi ukora mu gihe uri kureba filimi. Harimo kuba wakina muri terefoni, cyangwa ukaba ufite akandi uri gukora bigufasha kugabanya ubwoba.

Icyitonderwa

-Niba utwite ntabwo wemerewe kureba izi filimi.

-Izi filime si byiza kuzireba uri munsi y’imyaka 15 cyangwa 18 bitewe n’ubwoko bwazo.

-Ku barwara umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso na diyabete si byiza kuzireba.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...