RFL
Kigali

Wavuye mu gitaka uzasubira mu kindi! Inkomoko y’uwa Gatatu w’ivu wizihizwa muri Kiliziya Gatolika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/02/2023 12:53
0


Umunsi w’uwa Gatatu w’ivu washyizweho na Papa Grégoire wa mbere (Pape Grégoire I) mu 591. Ni umunsi abakristu ba Kiliziya Gatolika batangiriraho igisibo cy’iminsi mirongo ine bazirikana ibabara rya Yezu Kristu gisozwa ku munsi wa Pasika hizihizwa izuka rya Yezu.



Ku wa 22 Gashyantare niwo munsi wa gagatu w’ivu. Imyemerere ni ikintu kimwe gihatse ibindi ku Isi ndetse iyi ngingo benshi mu batuye Isi ntabwo bajya bayihurizaho bitewe n'uburyo bimwe biba bisa n'ibifite urujijo.

Kuri uyu munsi wa none benshi mu bizihiza uyu muhango wo kwisiga Ivu ni Abakristu ba Kiliziya Gatolika aho benshi muri bo bizera ko uyu muhango wo kwisiga cyangwa kwicara ku ivu wahozeho.

Mu isezerano rya kera, ivu ryari ikimenyetso cyo kwihana cyangwa cy’agahinda. Mu gihe cyo ha mbere umuhango wo gusigwa ivu ntabwo wahise uhuzwa n’itangira ry’igisibo. Wahujwe n’itangira ry’igisibo ahagana mu mwaka wa 300. Muri Kiliziya zinyuranye wabaga umunsi wo gufungira amasakaramentu abakristu banyuranye, no guca abakoze ibyaha byafatwaga nk’ibikomeye.

Ahagana mu Kinyejana cya 7, ku wa Gatatu w’ivu, Abakristu bahabwaga Penetensiya, hanyuma bagashyirwa ku mugaragaro na Musenyeri mu bihannye, bakitegura kwakira imbabazi ku wa Kane Mutagatifu.

Nyuma yo kubarambikaho ibiganza n’ivu boherezwaga mu miryango yabo. Abihanaga babaga mu nkengero z’imiryango yabo mu minsi mirongo ine bakisiga ivu, bakitwikira imifuka, bakiyiriza, bakanabuzwa ibintu bitandukanye nko koga cyangwa kogosha umusatsi, hari Diyosezi zimwe zivuga ko hari Penetensiya zamaraga imyaka myinshi cyangwa ubuzima bwose.


Mu ntangiriro z’ ikinyejana cya 11 ni ho ibikorwa byakorwaga kuri uyu munsi usanga bidatandukanye cyane n’ibyo muri iki gihe. Kuri ubu uwa Gatatu w’ivu urangwa n’isigwa ry’ivu rishushanyije mu musaraba ku gahanga ku bakristu bikorwa mu gitambo cya Missa, iryo vu rikaba riva mu mashami y’imikindo y’umunsi wa Mashami y’umwaka ushize.

Usiga ivu abwira Umukristu ati "Hinduka kandi wemere inkuru Nziza" (Mariko 1, 15) cyangwa "Wavuye mu gitaka uzasubira mu kindi ”(Intangiriro 3:19).

Kuri uyu munsi wa none birasa n'ibigoye ndetse kikaba n'ikibazo kuko mu bihugu byinshi kubera icyorezo cya Covid-19 muri za Kiziliya Gatolika nyinshi ntabwo uyu muhango uri kugira uburemere nk'ubwo wari usanzwe ugira mu minsi yo ha mbere.

Amasomo akurikira umunsi wa Gatatu w'ivu:

-Ivugururamategeko 30,15-20

Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago; kuko uyu munsi ngutegeka gukunda Uhoraho Imana yawe, kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. 

Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo kugira ngo ucyigarurire. Ariko umutima wawe nuraruka, ntumwumvire, ukemera kujya kunamira imana zindi kandi ukazikorera, uyu munsi nkubwiye neruye yuko muzarimbuka, muzime rwose, mwoye kubaho igihe kirekire mu gihugu ugiye kwinjiramo umaze kwambuka Yorudani, kugira ngo ucyigarurire.

Uyu munsi, ijuru n’isi mbitanzeho abagabo bazabashinja: nashyize imbere yanyu ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo kugira ngo wowe n’abazagukomokaho mubeho, mukunda Uhoraho Imana yawe, mwumvira ijwi rye, kandi mumwizirikaho. Bityo uzabaho, mu gihugu Uhoraho yarahiye kuzaha abasokuruza bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo.»

- Zaburi ya 1, 1-2, 3-4a, 4b-6

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha, kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro! Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana; uwo muntu ibyo akora byose biramuhira. Naho ku bagiranabi si uko bigenda: bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga. Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe, n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane. Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane, naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

- Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,22-25

Yungamo avuga ko umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa, kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Nuko akabwira bose, ati"Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND