Kigali

Yayivamo akajya he? Bad Rama avuga ku isezera rya Marina muri The Mane

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/02/2023 7:54
1


Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane, Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, yamaganiye kure amakuru yavugaga ko iyi nzu ahagarariye yatandukanye n'umuhanzikazi Marina uyimazemo igihe.



Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023, imbuga nkoranyambaga zasakayeho inkuru ivuga ko umuhanzikazi, Ingabire Debolah 'Marina' yatandukanye na The Mane Music, ibyo Bad Rama yahakaniye kure, avuga ko impande zombi zikomeje akazi.

Bad Rama asubiza Umunyamakuru wa InyaRwanda wari umubajije niba koko The Mane yatandukanye na Marina, yagize ati “Oya! Marina ari muri Tour du Rwanda mu kazi […] Marina ni uwacu yayivamo akajya he? Ni uwacu, akazi karakomeje.”

Muri iki gihe mu Rwanda hari gukinwa isiganwa ry'Amagare rya Tour du Rwanda 2023, Marina ni umwe mu bahanzi batoranirijwe kwamamaza bamwe mu bafatanyabikorwa b'iri rushanwa.


Bad Rama yemeza ko The Mane Music na Marina bahagaze neza mu kazi

Marina ni we muhanzi rukumbi bizwi ko akorana na The Mane Music Label muri uyu mwaka. Mu bihe byashize, iyi nzu yarebereye inyungu z'abahanzi nka nyakwigendera, Jay Polly, Safi Madiba, Calvin Mbanda na Queen Cha bose batakiyibarizwamo.

Muri Mata 2021, Marina na we yigeze kuva muri The Mane, ariko nyuma y'ukwezi kumwe aragaruka, asaba Imbabazi ku makosa yari yatumye ava muri iyi Label mu buryo butunguranye ndetse arazihabwa, akazi karakomeza.

Amasezerano y'imikoranire azwi hagati ya The Mane Music Label n'umuhanzikazi Marina, ni ayasinywe mu mpera za 2017 agomba kurangira nyuma y'imyaka 10. 

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda kuva mu myaka isaga itanu ishize, kubera ijwi rya rikurura imbaga.

Marina Debolah afite ijwi rikurura benshi 


Marina ni umwe mu bari muri Tour du Rwanda 2023







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniraguh1 year ago
    Turabanyo moj





Inyarwanda BACKGROUND