Ishusho Arts itegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards yatangaje ko yamaze kwakira filime 167 zizavamo izihatanira ibihembo, ni nyuma y’ijonjora rigiye gukorwa no kureba ko buri imwe yujuje ibisabwa kugira ngo ihatane.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21
Gashyantare 2023, nibwo kompanyi ya Ishusho Arts itegura Rwanda International
Movie Awards yatangaje ko bamaze kwakira filime 167 zandikishijwe.
Filime zandikishijwe ni izo mu bihugu bitandukanye.
Nyuma yo kwandikishwa, hagiye gutangira igikorwa cya ‘Pre-selection’ kugira ngo
muri izi filime havemo izigomba guhatanira ibihembo bizatangwa muri Rwanda
International Movie Awards.
Umuyobozi Ushinzwe Amarushanwa n’itangwa ry’ibihembo, Aaron
Niyomwungeri yabwiye InyaRwanda ko bagiye kwicara nk’ikipe kugira ngo bahitemo
filime yujuje ibisabwa ikwiye gushyirwa mu zihatanira ibihembo bigiye gutangwa
ku nshuro ya munani.
Niyomwungeri ati “Tugiye gutangira ‘Pre-selection’.
Kuko muri ziriya haba harimo itavuga neza, itujuje ibisabwa n’ibindi. Muri
macye ni ijonjora rya mbere, iri jonjora rero rikuramo zimwe bitewe n’ibyo turi
gushaka. Nko kuba filime ifite amajwi meza, ushobora kureba uko ikinnye, uko
ivuga ukabona ntiri ku rwego rwiza ikavamo.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma ya ‘Pre-Selection’
bazahita batangaza ku mugaragaro filime zageze mu cyiciro cya nyuma ari nazo
zizaba zihatanye.
Niyomwungeri yavuze ko Akanama Nkemurampaka ariko
kazafata umwanzuro kuri filime izatwara igikombe. Kazaba kagizwe n’abo muri
Ghana, Canada n’ahandi.
Kuri iyi nshuro bazanahemba abagize uruhare mu
gutegura no gutunganya filime; harimo nk’abafata amashusho, abafata amajwi
n’abandi.
Niyomwungeri avuga ko bazajya bareba filime yujuje
ibisabwa, hanyuma bahite banareba abayigizemo uruhare n’abo bashyirwe ku
rutonde rw’abahatana.
Ku wa 3 Werurwe 2023, nibwo hateganyijwe ijoro ryo
gutangaza abakinnyi ndetse na filime zihatanye.
Niyomwungeri avuga ko Akanama Nkemurampaka ariko
kazafata umwanzuro wa nyuma kuri filime ikwiye gutsinda. Ati “Noneho zazindi
zifite amajwi meza, zifite amashusho meza, zifite inkuru nziza, zikinnye neza,
ibyo byose biri mu bizagenderwaho hatangwa amanota kuko n’abazikora bazahembwa
[…] Iyujuje byose niyo izatsinda. Rero ubiha Akanama Nkemurampaka hanyuma nabo
bagatanga amanota agahuzwa.”
Ibihembo kuri filime zahize izindi bizatangwa ku wa 1
Mata 2023. Ibihembo bizatangwa ni 30 mu byiciro bine [Feature Film, Short Film,
Series ndetse na Documentary Film].
Filimi zihatanira ibihembo ni iz’abo mu Rwanda, abo mu
bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abo mu bindi bihugu
bitandukanye byo ku Isi.
Ibi bihembo bitegurwa na ‘Ishusho Arts’. Icyiciro cya
mbere cy’ibi bihembo cyabaye mu 2012, bigiye gutangwa bihurirana n’uko byagizwe
mpuzamahanga dore byabanje kwitwa Rwanda Movie Awards.
Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo bigiye gutangwa, ariko ni ku nshuro ya kabiri bigiye gutangwa ari mpuzamahanga.
Aaron Niyomwungeri yavuze ko bagiye gukora ijonjora risaga hamenyekanye filime zihatanira ibihembo
Filime 167 nizo zandikishijwe guhatanira ibihembo muri Rwanda International Movie Awards
TANGA IGITECYEREZO