Kigali

Chris Eazy yataramiye abitabiriye Tour du Rwanda batsindira amafaranga - AMAFOTO - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/02/2023 18:09
1


Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda Chris Eazy, yataramiye abitabiriye Tour du Rwanda yashorejwe i Musanze, ataha batabishaka.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, nibwo hakomezaga Tour du Rwanda agace ka gatatu, kahagurutse i Huye kerekeza mu karere ka Musanze. Ni isiganwa ryashojwe ahagana saa 13:30, ryegukanwe na Henok Mulueberhane ukomoka muri Eritrea.

Nyuma y'iri siganwa, abitabiruye Tour du Rwanda bataramiwe n'umuhanzi Chris Eazy, umwe mu bahanzi bakunzwe n'urubyiruko muri iyi myaka. Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro, ku isaha ya saa 15:00 asoza nyuma y'iminota 20 gusa.

Chris Eazy yataramiye abitabiriye Tour du Rwanda by’umwihariko bo mu karere ka Musanze, nabo bamwerekea urukundo 

Abantu benshi bibajije impamvu uyu muhanzi adatinze ku rubyiniro, ariko DJ Buryohe ababwira ko kubera gahunda zo gufungura umuhanda ukongera kuba nyabagendwa, ariyo mpamvu akubise abangura. Iki igitaramo cyabereye imbere y'inyubako ya Goica, aho isiganwa n'ubundi ryashorejwe.

Abafana n’abari babukereye bishimiye kurya igare bakarenzaho umuziki 

MC Buryohe, niwe warimo kuganira n'abafana bya hafi 

Abafana bahashyushyaga bahabwaga amafaranga

Kanda hano urebe igitaramo cyose cya Chris Eazy muri Tour du Rwanda 2023 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa Umuhoza Valantine1 year ago
    Ndamukunda cyn ndabon byarisaw kbx courage Eazy Thank you



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND