Kigali

Umuhanzi Jowest yarekuwe n'urukiko

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:21/02/2023 17:10
0


Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Giribambe Joshua (Jowest) washinjwe Ibyaha byo Gusambanya ku gahato Cyangwa Gukubita no gukomeretsa arekurwa by'agateganyo, kuko nta mpamvu zifatika zatuma akurikiranwa afunzwe.



Jowest usanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi kuwa 1 Gashyantare n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha by'ihohotera bivugwa ko yakoze guhera mu Ukwakira 2022.

Kuya 6 Gashyantare, RIB yohereje Dosiye ya Jowest mu bushinjacyaha, nyuma yitaba urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ku ya 16 Gashyantare 2023, aho yaburanaga ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Nk'uko umwanzuro w'urukiko watanzwe kuri uyu wa 21 Gashyantare, uwasomye urubanza yavuze ko urukiko rutegetse ko Giribambe Joshua ahita arekurwa, akazakomeza gukurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zifatika zatuma aburana afunzwe.

Jowest yarekuwe

Kuva muri 2021, Jowest yiyerekanye nk'imwe mu mpano nshya kandi zifite ahazaza heza muri muzika nyarwanda, binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze nka ‘Agahapinesi’, ‘Hejuru’. ‘Saye’, ‘Pizza’ n’izindi akenshi zivuga ku rukundo rwa babiri.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AGAHAPINESI' Y'UMUHANZI  JOWEST

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND