Umuhanzi Kayigire Josue wamenyekanye ku izina rya Afrique, yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye ya mbere iriho indirimbo 11. Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Agatunda’ yazamuye izina rye, n’izindi zitandukanye.
Afrique atangaje ko agiye gushyira hanze iyi album,
nyuma y’uko umujyanama we akaba na Producer Niz Beatz amaze igihe ari gutegura
Extended Play (EP) ye ya mbere.
Niz Beatz yabwiye InyaRwanda ko yabaye aretse gutegura
EP ye kugira ngo yite kuri album ya Afrique. Ati “Umuhungu wanjye turi gutegura
album igeze kure, EP yanjye nabaye nyihagaritse ngo dusoze indirimbo ze.”
Nesa avuga ko iyi album izaba iriho indirimbo
zitandukanye, zirimo n’indirimbo Afrique yakoranye na Admow wo muri Senegal.
Uyu yamaze gusubira mu gihugu cy’amavuko, nyuma y’urugendo yakoreye mu Rwanda
mu rwego rwo kwagura umuziki we.
Iyi album izaba iriho indirimbo 11. Zakozwe na ba
Producer barimo nka Elément, Rash, Bob Pro, Big Nash wo muri Uganda ndetse na Loader
n’abandi bashobora kwiyongeraho.
Iyi album yiganjeho indirimbo z’urukundo, biteganyijwe
ko izajya hanze muri Mata 2023.
Drama T bakoranye indirimbo arazwi cyane mu Burundi
muri iki gihe, binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Madamu’. Ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu
bya muzika ya ' 'BantuBwoy Entertainment' y'umunyabigwi mu muziki w'u Burundi,
Big Fizzo.
Ku wa 17 Nyakanga 2022, yatangaje isohoka rya Extended
Play (EP) ye ya mbere yise "Revolution Rose" iriho indirimbo zirindwi
(7) nka 'Sawa', 'Math', 'Your Man', 'Ambulance', 'Itunda' yakoranye na Big
Fizzo, 'Uh Lala' ndetse na Ye Sir'.
Mu 2023, Drama yaje mu Rwanda kuhagurira isoko re ry’umuziki
‘Kubera ko umuziki w’u Rwanda uri ku rwego rushimishije, kubera ko bamenye
kwamamaza ibikorwa byabo’.
Ni mu gihe Afrique w’imyaka 21 ugiye kumurika album ye
ya mbere, yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga mu gihe cya Covid-19 mu
mwaka wa 2020. Uyu musore yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Afrique [Kayigire
Josue], akaba yaravukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko indirimbo ye yise ‘Agatunda’ yakomeje izina
rye yayanditse ubwo yari muri studio, bitewe na ‘Beat’ yarimo yumva. Ni mu gihe
iri jambo ‘Agatunda’ yarihawe na Njuga, umenyerewe muri filime zitandukanye zo
mu Rwanda.
Agiye kumurika iyi album mu gihe umwaka ushize yaririmbye mu bitaramo bikomeye, birimo East African Party n’ibindi birimo ibyo yakoreye mu Burundi, Uganda no mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Admow wo muri Senegal uri gukorana indirimbo na Afrique azwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Biss Bi' yasohoye mu myaka itatu ishize, aho imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 3.
Ni umuhanzi w'umwanditsi w'indirimbo uririmba cyane mu rurimi rw'Igifaransa, no mu rurimi rw'iwabo muri Senegal. Inganzo ye yubakiye cyane ku rukundo. Anafite indirimbo zirimo nka 'Boula Dara Meti'.
Umuhanzi Afrique ari kumwe na mugenzi we Admow wo muri Senegal bakoranye kuri album ye ya mbere
Producer Niz Beatz ari gufasha Afrique gutegura no gutunganya album ye iriho indirimbo 11
Drama T ugezweho mu Burundi, ni umwe mu bakoranye indirimbo na Afrique kuri album ye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY BOO' YA AFRIQUE
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BISS BI' YA ADMOW URI GUKORANA INDIRIMBO NA AFRIQUE
TANGA IGITECYEREZO