Kigali

Ibintu 5 bikomeye Rihanna wizihiza isabukuru y'imyaka 35 amaze kugeraho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/02/2023 19:11
0


Menya ibintu 5 bikomeye byaranze ubuzima bwa Rihanna ukomeje kuba ubukombe, wanizihije isabukuru y'imyaka 35 y'amavuko uyu munsi.



Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye mu muziki ku izina rya Rihanna, ari kwizihiza isabukuru y'imyaka 35 ishize abonye izuba. Rihanna umaze iminsi ari mu bihe byiza nyuma yo gutangaza ko agiye kwibaruka ubuheta, ni umwe mu bahanzikazi banditse amateka mu muziki ku rwego mpuzamahanga kuva mu 2007 ubwo yawutangiraga.

Kuba Rihanna afatwa nk'umuhanzikazi w'ibihe byose ku Isi ntabwo byaturutse ku kuba ari umuhanga gusa, ahubwo byanaturutse ku bikorwa yagiye akora akerekana itandukaniro rye n'abandi basangiye umwuga. 

Dore ibintu 5 bikomeye Rihanna amaze kugeraho ku myaka 35 y'amavuko:

1. Rihanna niwe muhanzikazi wa mbere ukize ku Isi

Uretse kuba umuziki waramugize icyamamare mpuzamahanga, wanamwinjirije amafaranga menshi amufasha gukora ibindi bikorwa birimo nko gushinga kompanyi ya Fenty ikora ibikoresho by'ubwiza n'imyenda. Ibi byose byamwinjirije akayabo bituma aba umuhanzikazi wa mbere ukize ku Isi, aho afite umutungo ungana na  miliyari 1.7 z’amadolari ($1.7 Billion).

2. Rihanna yagizwe intwari y'igihugu avukamo cy'ibirwa bya Barbados

Hashize umwaka umuhanzikazi Rihanna agizwe intwari y'igihugu cye cy'amavuko mu birwa bya Bardabados. Ibi byabereye mu muhango wo kwimika perezida wa mbere w'iki gihugu witwa Sandra Mason. Rihanna wagizwe intwari ya 11 y'iki gihugu, yahise aca agahigo ko kuba umuririmbyi wa mbere mu mateka ugizwe intwari.

3. Rihanna yahiriwe n'ubucuruzi

Si kenshi abantu bakora ubucuruzi bibahira cyangwa se abafatanya ubucuruzi n'indi mirimo bibagendekera neza, gusa kuri Rihanna we byaramuhiriye ndetse binatuma umutungo we utumbagira uva kuri miliyoni 780 ugera kuri miliyari 1.7 z'amadolari. Kompanyi ye ya 'Fenty' iri mu zicuruza cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

4. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzikazi wumvishwe cyane hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Rihanna niwe muhanzikazi wa mbere wumvishwe n'abantu benshi bari hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk'uko Billboard yabitangaje. Binyuze ku mbuga zicuruza umuziki mu buryo bwa murandasi harimo Apple Music, Spotify n'izindi, indirimbo za Rihanna zumvishwe n'abantu miliyoni 95 bari hanze ya Amerika. Uyu mwanya yawusimbuyeho Madonna wari ufite miliyoni 92 z'abamwumvise.

5. Rihanna yabaye umuhanzikazi wa mbere waririmbye muri 'Super Bowl' atwite

Hashize icyumweru Rihanna yongeye gusubira ku rubyiniro, nyuma y'imyaka 4 yari amaze adakora ibitaramo. Mu mukino wa 'Super Bowl' niho Rihanna yataramiye abafana be bari bamukumbuye kumubona aririmba, ndetse anatangarizamo ko agiye kwibaruka ubuheta. 

Ibi byahise bituma aba umuhanzikazi wa mbere ukandagiye ku rubyiniro rwa Super Bowl atwite dore ko abamubanjirije barimo Beyonce, Shakira, Lady Gaga na Jennifer Lopez batari batwite ubwo baririmbaga muri iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND