Aganira n’InyaRwanda.com yatangiye avuga uko yumva ahagaze
kugera ubu, ati: “Nakuze nkunda ibirebana n’imideli n’amarushanwa y’ubwiza kandi
mbirimo neza, dore ko na naje muri batanu bahize abandi mu matora yo mu cyiciro
cya mbere."
Ngabonziza avuga ko yifuza guhesha igihugu ishema ati: “Gutorwa
kwanjye byagizwemo uruhare rukomeye n’umuryango wanjye n’inshuti, kuko nifuza
gutsinda kugira ngo mbashe kugera ku nzozi zanjye kandi mpeshe n’igihugu
cyanjye ishema."
Uyu mukobwa udateganya gutsindwa mubyo akora, agira inama abantu
ati: “Icya mbere ni ukwitinyuka, icya kabiri ukitegura kwirengera ingaruka
utitaye ku kuvuga ngo ndashoye nzashya kuko ntawinjiza cyangwa ngo yunguke
atashoye."
Ashimira kandi abakomeza kumuba hafi umunsi kuwundi mubyo akora, ati: “Ndashimira abamba hafi bakaba barantoye, nkomeza no kubasaba kuntora no
kunshyigikira kuko ntabwo birarangira."
Rwanda Global Top Model 2023 ikaba ikomeje, aho amatora arimo gukorwa ya kimwe cya kabiri binyuze kuri events.noneho.com.
Umusozo w’irushanwa ukazaba kuwa 25 Gashyantare 2023, aho batanu aribo bazahembwa barimo abazahiga abandi mu majwi.
Watora Ngabonziza unyuze hano
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA NGABONZIZA