Mukundwa Nelly watangiye kumurika imideli mu 2022 ubarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abanyamideli ya Rwanda Models Academy, yatangaje ko ari ibintu biba bitoroshye anaboneraho kugira inama abifuza kubyinjiramo.
Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Nelly Umukundwa
yatangiye agira ati: “Iyo ukibitangira uba wumva byoroshye icyangombwa ari uko ufite
ingano icyenewe nyamara haba hari ibindi bintu byinshi biba bikenewe, birimo
n’abagufasha kumenya uko bikorwa.”
Uyu mukobwa w’imyaka 20 wasoreje amashuri ye muri Saint Aloys
Rwamagana mu birebana n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi yavuze ko aho yize
hose yitwaraga nk’umunyamideli n’ubwo atari yakabyinjiyemo.
Nelly kandi yagiriye inama abakiri bato kuri we bifuza
kubyinjiramo agira ati: “Mu bintu byose ukora ikintu cya mbere uba ugomba kugira
ni ikinyabupfura.”
Avuga ko kandi ibyo bikenewe cyane mu ruganda rw’imyidagaduro
kurushaho n’ubwo abantu benshi bishyiramo ko abayirimo bahinduka ukundi, nyamara binyuranye n’ukuri yiboneye.
Kubirebana n’amarushanwa ya Rwanda Global Top Model 2023 ahatanyemo, yatangaje ko yiteguye, ko aramutse ayegukanye byatuma inzozi yahoze arota ziba impamo.
Abisobanura agira ati: “Ikintu cya mbere niteze ni uko yanzamurira
urwego ndiho.”
Mu gihe kandi yaba atayegukanye yavuze ko adashobora gucika intege
nk’uko bijya bigenda kuri benshi batabashije gukomeza mu marushanwa atandukanye, ahubwo
byamubera umwanya mwiza wo gukosora ibitaragenze neza.
Yavuze kandi ko umuntu wese umuzi aziko agira isuku mu rwego rwo hejuru, ariko na none ikindi yifuza ko abantu bamumenyaho ni uko uko agaragara mu kazi ko kwerekana imideli bitandukanye n’uwo ariwe wa nyawe.
Watora Nelly unyuze hano
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA NELLY UMUKUNDWA
AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO