Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, saa
munani n'igice ikipe ya Arsenal yakiriwe na Aston Villa muri Premier League,
uyu mukino warangiye Arsenal iwutsinze igarura icyizere mu bafana bayo.
Ikipe ya Arsenal yatangiye uyu mukino ihuzagurika kuko
ku munota wa 5 gusa abakinnyi ba Aston Villa birukankanye umupira bahita
batsinda igitego cya 1 gitsinzwe na Ollie Watkins ku mupira yari ahawe na Matty
Cash ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo. Uyu mukinnyi watsinze igitego, cyabaye
igitego cya 4 atsinze mu mikino 4 yikurikiranya.
Nyuma yo gutsindwa igitego Arsenal yahinduye ibintu
icira akarongo Aston Villa bituma Eddie NKentia atangira gukorerwaho amakosa
cyane.
Abakinnyi ba Aston Villa bose basubiye inyuma bituma
Arsenal itangira kubona uburyo bwinshi bw'ibitego.
Ku munota wa 10 Ben White yahinduye umupira maze
myugariro wa Aston Villa Tyrone Mings awushyira ku mutwe usanga Bukayo Saka
ahagaze neza ahita atsinda igitego cyo kwishyura.
Aston Villa yongeye gukosora Arsenal ku munota wa 31
ubwo Phillipe Coutinho yatsindaga igitego cya 2 ku mupira wari uhinduwe na Alex
Moreno.
Igice cya mbere cyashojwe n'amahane yabaye hagati ya
Douglas Luiz na Bukayo Saka byatumye bose bahabwa amakarita y'umuhondo.
Igice cya kabiri cyatangiye Arsenal ishaka uburyo
yatsinda igitego cya kabiri cyatuma yishyura maze ku munota wa 60 birabahira
Alexander Zinchenko aragitsinda ku mupira yarahawe na Martin Ødeggard ateye
koroneli.
Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura abakinnyi ba
Arsenal babonye ko bishoboka gutsinda basatira izamu rya Aston Villa cyane.
Iminota 90 y'umukino yarangiye, maze umusifuzi
ashyiraho iyinyongera bishyira Arsenal mu nyungu. Jorginho yatsinze igitego cya
3 ku munota wa 93, ni ku ishoti yashoteye kure maze umuzamu Emiliano Martinez
acyishyiriramo n'umutwe.
Ku munota wa 98 umuzamu wa Aston Villa yavuye mu izamu
ajya gushyira ku mutwe ngo atsinde igitego bituma Fabio Vieira yihuse atanga
umupira mwiza kwa Gabriel Martinelli ahita atsinda igitego cya 4 gutyo.
Ikipe ya Arsenal yari imaze imikino 3 idatsinda ariko
ubu yamaze gusubira ku mwanya wa mbere mu gihe Manchester City itarakina.
Coutinho watsinze igitego cya 2 cya Aston Villa
Zinchenko wakinnye umukino mwiza kuko niwe watsinze igitego cya 2