Christopher yageze mu Bubiligi aho agiye gutaramira-AMAFOTO

Imyidagaduro - 18/02/2023 4:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Christopher yageze mu Bubiligi aho agiye gutaramira-AMAFOTO

Umuririmbyi Muneza Christopher [Christopher] yageze mu Bubiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2023, aho agiye gukorera igitaramo ategerejwemo we na Riderman.

Uyu musore yageze ku kibuga cy’indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023,  yakiranwa urugwiro n’abamutumiye bari kumwe n’abakobwa  bamushyikirije indabyo zo kumuha ikaze.

Christopher yageze ku kibuga cy’indege ari kumwe na Daniel Ndayishimiye bari gukorana muri iyi minsi nk’umujyanama we. 

Uyu Ndayishimiye azwi cyane mu ruganda rw’imideli ndetse ni  nawe utegura Mercedes-Benz Fashion Week Kigali, ibera mu Rwanda.

Uyu muhanzi  ategerejwe mu gitaramo kirabera i Bruxelles mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2023. Arahuriramo na Riderman, DJ Princess Flor n’abandi.

We  na Riderman bategerejwe mu bindi bitaramo birimo n’ibyo buri umwe azakora wenyine mu gihe cy’ukwezi kurenga bagiye kumara ku Mugabane w’u Burayi.Uyu muhanzi akigera mu Bubiligi yakiriwe n'abamutumiye n'inkumi zamwakirije indabo

Christopher mu ndege yerekeza i Burayi-  Ni ku nshuro ya gatanu, uyu muhanzi agiye gutaramira kuri uyu mugabane

REBA INDIRIMBO CHRISTOPHER AHERUKA GUSHYIRA HANZE IRI MU ZIKUNZWE MU RWANDA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...