Umuraperi Racine yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘No Name’, yakoze ashaka kugaragaza agahinda rimwe na rimwe umwana agira iyo nyina amuvukije ubuzima bwo kubaho agakuramo inda ye
Mu kiganiro na InyaRwanda yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze agaragaza agahinda k’umwana nyina wari umutwite agiye kuvanamo inda ye.
Ati ‘‘Ni indirimbo nakoze mvuga ku mwana bagiye gukuramo
inda ye. Igitero cya kabiri mba nishyize mu mwanya w’umubyeyi agaragaza impamvu
agiye gukuramo inda ye. Ubutumwa burimo ni ukudakuramo inda.’’
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo iri mu mujyo w’izo
ashaka gutangira gukora mu cyise ‘Rwa Hip Hop’. Iri rikaba ari n’izina rya
album ye aheruka iriho iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo iri muri 13 album Racine yise ‘Rwa Hip Hop’. Iyi album
yashyize hanze muri Nzeri umwaka ushize igaruka ku gahinda gakabije kibasiye
benshi muri iki gihe.
Iyi album iriho indirimbo zirimo iyo yise Intro, No name, Mom, Umwuzukuru, Nkawe,
Injajwa, Leta, Intrude, Kamatari,i Bugande, Ikanzu, Wait for me ndetse na
Story.
Rwa Hip Hop igaragaraho abahanzi barimo Prime
Mazimpaka, Symphony Band, Glory Majesty, Ish Teachy, Marcelo Messenger, na
Umutagatifu Utazwi.
Aba –Producers bayikozeho barimo Kina Beat, Koze, Logic
Hit, Master Beat, The Major n’abandi.
Kamatali Thierry [Racine], ni umuhanzi w’imyaka 27 yatangiye umuziki mu mwaka
wa 2013.
Mu bahanzi uyu musore afata nk’icyitegererezo avuga ko
mu Rwanda akunda cyane Byumvuhore wamenyekanye mu bihe byo hambere, muri
Afurika agakunda umuraperi Sarkodie naho muri Amerika akemera cyane Kendrick
Lamar nawe umenyerewe mu njyana ya Hip Hop.
REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA RACINE
TANGA IGITECYEREZO