Aba bahanzi Amag yabasinyishije muri label ndetse ifite
studio yamaze no gufungura yise ‘Omega Sound Records’. Abahanzi yasinyishije barimo uwitwa
Real Roddy na Mevis.
Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko kuza mu byo gufasha abahanzi
yabitekereje ashaka gutanga umusanzu mu ruganda rw’umuziki.
Ati ‘‘Nk’umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi nashatse
gutanga umusanzu mu gufasha abahanzi, kuko nzi imvune bagira mu rugendo rw’umuziki.’’
Yakomeje avuga ko yatekereje gukorana n’aba bahanzi
kubera ko ari abanyempano.
Iyi studio Ama G The Black yayujuje ku Muhima ho mu
Karere ka Nyarugenge, iri kumwe n’aho abadozi be bahangira imideli kuko yahise
yinjira mu buhanzi bw’imyenda ikorerwa mu Rwanda.
Ama G The Black kera yigeze kugira studio yamamaye yitwaga Black Gang yakuriyemo Bruce Melodie,
Producer Piano n’abandi.Abahanzi babiri Amag yasinyishije
Amag ni umwe mu baraperi bamaze igihe bakunzwe mu Rwanda
Real Roddy ubanza ibumoso na Mevis batangiye gukorana na Amag
Studio ya Amag
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YAHURIYEMO ABA BAHANZI BASINYISHIJWE NA AMAG THE BLACK