Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cya Amstel rwateye inkunga irushanwa ry’amagare "Tour du Rwanda 2023" rigiye kuba ku nshuro ya 15, banashyira igorora abakunzi b’ikinyobwa cya Amstel.
Ni muri gahunda yiswe ‘Fun Ride’ aho abakunzi ba
Amstel batangiye gutembera mu mihanda ya Kigali bari ku igare mu rwego rwo kwitegura
byihariye Tour du Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, abakunzi ba Amstel batembereye ku magare mu gikorwa cyabereye mu cyanya cya Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone mu Mujyi rwagati.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu 'Fun Ride'
irakomereza iruhande rwa Kigali Arena, aho abakunzi ba Amstel bishimana ku
munsi ubanziriza Tour du Rwanda nyir'izina.
Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa bya Amstel, Manzi Didier, yabwiye InyaRwanda ko iyi gahunda yashyiriweho abakunzi n'abakiliya ba Amstel kugira ngo bishimane biruseho.
Yagize ati "Twafatanyije na Gura Ride itanga
amagare ku bakunzi ba Amstel kugira ngo twishimane. turi kumwe n'inshuti za
Amstel twitegura gutangira Tour du Rwanda.
Yavuze ko mu gufatanya ibikorwa na Tour du Rwanda,
Amstel ifite intego yo kuneneza abakiliya. Ati "Intego yacu ni uko habaho
ibihe byiza ku bakiliya bacu 'Provide good times' nka Amstel kandi dufite
intego yo gushyigikira abantu mu iterambere, nyuma tukishimira hamwe."
Mu bufatanyabikorwa na Tour du Rwanda, Amstel ifite
intero igira iti "100% Pure Malt, 100% Pure Cycling".
Muri Tour du Rwanda 2023 izatangira ku ya 19
Gashyantare, Amstel izasangiza ibyishimo abakunzi bayo bo mu Ntara zose z'u
Rwanda aho amagare azanyura.
Amstel yatangiye gufasha abakunzi ba Tour du Rwanda kunogerwa mbere y'umunsi nyirizina
Abahanga mu kunyonga igare bizihiwe kuri uyu wa Gatanu banakora siporo babifashishijwemo na Amstel
Amstel itanga ibyishimo mu nzira zose z'ubuzima
Kanda hano urebe amafoto menshi y'iki gikorwa
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO