Kigali

Tembera Umujyi wa Rwamagana urabimburira abandi gusogongera ku buryohe bwa Tour du Rwanda-Amafoto

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/02/2023 9:52
0


Umujyi wa Rwamagana niwo urasorezwamo agace ka mbere ka Tour du Rwanda, ndetse abahatuye nibo ba mbere baribonera imbonankubonye icyamamare Chris Froome asiganwa muri Tour du Rwanda.



Agace ka mbere ka Tour du Rwanda, karatangirira mu mujyi wa Kigali gasorezwe mu mujyi wa Rwamagana. Abasiganwa 100 nyuma yo kuzenguruka uyu mujyi, aka gace gafite ibirometero 115 baragasoreza hafi y'ibiro by'Akarere ka Rwamagana.

Akarere ka Rwamagana karimo umujyi wa Rwamagana ni Akarere karimo amahoteli meza, yubatswe ku kiyaga cya Muhazi.

Muri aka karere mu murenge wa Gishari, hari uruganda Bella Flowers ruhinga rukanatunganya indabo zoherezwa mu mahanga. Muri Bella Flowers hahingwa indabo z'ubwoko 16.

Mu murenge wa Mwulire hari icyanya cy'inganda. Inganda 13 nizo zatangiye gukora.

Muri aka karere kandi bubatse udusoko duto ducururizwamo imbuto.





Hoteli Macampagne ni imwe mu mahoteli meza yubatswe ku kiyaga cya Muhazi 



Vintage Hotel iri ku kiyaga cya Muhazi 


Ku kiyaga cya Muhazi abashaka kuruhuka niho baruhukira


Mu kiyaga cya Muhazi habamo amahumbezi





Bella Flower iri mu murenge wa Gishari, niho hatunganyirizwa indabo zoherezwa mu bihugu birimo Ubuholandi

Mu kabuga ka Musha hari amahumbezi aturuka ku mashyamba




Mu murenge wa Mwulire icyanya cy'inganda harimo inganda 13 zatangiye gukora

Udusoko tw'imbuto twitezweho guteza imbere abagore bitabiriye ubucuruziUrubyiruko rwatangiye kubona akazi mu nganda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND