Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yaraye ashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guserukira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2023, anabashimira uko bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika y'Amagare.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023, nibwo
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye abakinnyi bagiye guhagararira u
Rwanda mu isiganwa rikomeye rya Tour du Rwanda, aho bazahangana n'amakipe 18
avuye ku migabane itandukanye.
Minisitiri Mimosa yagiranye ibiganiro n'abakinnyi
ndetse n'abatoza b'ikipe y'igihugu, abanza gushima ko bitwaye neza muri
Shampiyona Nyafurika iherutse kubera muri Ghana, aho bakuye imidari 8 irimo 2
ya Zahabu.Hari hateraniye abakinnyi 5 bazaserukira ikipe y'igihugu muri Tour du
Rwanda, Abandi 3 bazaba bari mu ikipe ya May Stars ibarirwa mu Rwanda, Abatoza
b'amakipe yombi ndetse n'abayobozi b'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu
Rwanda 'FERWACY'.
Abagiye guserukira igihugu muri Tour du Rwanda bahawe
ibendera, basabwa ubufatanye no kwitanga kugira ngo bazabashe gucyura intsinzi
muri iri rushanwa rizatangira ku ya 19 rigasozwa ku ya 26 Gashyantare 2023.
Ikipe y' u Rwanda itozwa na Sempoma Felix igizwe na
Niyonkuru Samuel, Mugisha Moise, Manizabayo Eric, Nsengimana Bosco na
Masengesho Vianquer, mu gihe May Stars yo ifite abanyarwanda batatu; Bigirimana
Jean Nepo, Hakizimana Felicien na Nsengiyumva Shemu.
Minisitiri Munyangaju yashimiye ikipe y'u Rwanda uko yitwaye
Minisitiri Munyangaju na Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi bagiye guserukira u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO