Miss Sonia Gisa yanyuranye umucyo muri New York Fashion Week-AMAFOTO

Imyidagaduro - 12/02/2023 5:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Sonia Gisa yanyuranye umucyo muri New York Fashion Week-AMAFOTO

Sonia Gisa wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2015, yamuritse imideli muri New York Fashion Week ifatwa nka kimwe mu bikorwa bimurikirwamo imideli bikomeye ku isi.

New York Fashion Week uyu mwaka yabaye guhera ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare, ikazarangira ku wa 15 Gashyantare 2023.

Sonia Gisa muri iki gikorwa kimaze imyaka 80 kibayeho, yaserutse ku rubyiniro rw’ibi birori kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023.

Yaserutse yambaye imyambaro y’umuhanzi w’imideli Malan Breton ukomoka muri Taiwan, ariko ukorera akazi ka buri munsi muri Amerika. Yari yambaye imyenda yahawe inyito ya  #MalanBretonFall2023/2024.

Nyuma y’iki gikorwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko benshi bagiye bamuca intege, ariko ku bw’imbaraga z’Imana akaba inzozi zo kujya muri New York Fashion Week [NYFW] zabaye impamo kuri we.

Ati ‘‘Ntabwo nshobora kugaragaza uko ndi kwiyumva, mu buryo bwuzuye. Ni inzozi z’igihe kirekire nari mfite zo kujya muri NYFW. Abantu benshi bambwiraga ko bidashoboka kubera impamvu zirimo ingano yanjye, imyaka n’ibindi.’’

Yakomeje avuga ko icyamubashishije ari ugukurikira umutimanama we.

Q Models isanzwe imureberera inyungu cyane ko ariyo yamufashije kugera ku nzozi yari amaranye igihe, zo kwitabira ibirori nk’ibi.

Uyu mukobwa w’imyaka 31 ni umwe mu banyamideli bakomeye bakomoka mu Rwanda, bakorera aka kazi hanze y’u Rwanda. Sonia yavuye mu Rwanda mu 2009 ajya kuba i LieÌ€ge mu Bubiligi.

Sonia Gisa avuka kuri Gabriel Gashi na Esperance Butanga.

Sonia Gisa ni umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi, wavukiye mu karere ka Karongi. Yakinnye muri filime ‘Rattrapage’ na ‘Very Valentine’.

Mu 2015 yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational aza kuza mu bakobwa 10 ba mbere, ndetse aba na Miss Supranational Africa muri uwo mwaka.

Mu 2020 yashyize hanze cye yise ‘Slaughter Baby’ cyangwa se ‘Le Massacre Des Innocents’.

Mu 2021 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid na Burna Boy yitwa Ginger, yagize hanze mu ntangiro za 2021 ndetse imaze kurebwa n’abasanga miliyoni 40.

Mu 2022 muri Kamena, ni umwe mu banyamideli bigaragaje mur London Fashion Week.

Sonia Gisa imbere y'abari bitabiriye ibi birori Sonia Gisa yari yambaye imyambaro ya Malan Breton 
 Sonia n'umwe mu banyamideli bahuriye ku rubyiniro muri ibi birori 

Sonia Gisa ni umwe mu banyarwanda bamaze kubaka izina mu kumurika imideli hanze y'u Rwanda 

Sonia Gisa muri New York Fashion Week 

Sonia Gisa ni uku yaserutse muri New York Fashion Week  yambaye 

AMAFOTO ASANZWE AGARAGAZA UYU MUKOBWA MU BIHE BITANDUKANYE:

Uyu mukobwa ni umunyamideli wabigize umwuga 

Sonia Gisa ni umwe mu banyamideli bakomeye bakomoka mu Rwanda bakorera hanze 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...